Gatsibo: Abagore barakangurirwa kumenya uburenganzira ku mutungo w’umuryango
Abagore bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, barakangurirwa kumenya uburenganzira bahabwa n’amategeko ku mutungo w’umuryango ushingiye ku butaka.
Ibi babikanguriwe n’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe kuri uyu wa 11 Nzeli 2015, ubwo bamurikirwaga agatabo kiswe “Tumenye uburenganzira bw’umugabo n’umugore ku butaka mu Rwanda”.
Aka gatabo ngo kazabafasha kumenya amategeko abarengera mu gihe bagiranye amakimbirane n’abo bashakanye, biturutse ku mutungo ushingiye ku butaka.

Mutumwinka Margueritte, umuyobozi wungirije wa Pro-Femme Twese Hamwe, avuga ko igikorwa cyo kwandika aka gatabo bagitekereje kuko basanga kazarushaho gufasha abagore gusobanukirwa uburenganzira bwabo.
Yagize ati:” Haracyari benshi mu bagore bataramenya ko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo ku mutungo w’umuryango, niyo mpamvu twamuritse aka gatabo tukamurikira abahagarariye inzego z’abagore kugira ngo nabo babigeze ku bo bashinzwe kuyobora bityo ikibazo cyo kutamenya uburengazira gicike.

Ndangari Marcianne, ahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Umurenge wa Kiramuruzi. Avuga ko nyuma yo kumurikirwa aka gatabo bagiye gukora ubukanguramba mu bo bashinzwe kuyobora mu mirenge babamenyesha uburenganzira bwabo ku butaka.
Ni kenshi byakunze kugaragara aho abagabo bagiye bakunda kwigwizaho umutungo w’umuryango, umugore ntawugireho ijambo.
Abagore bakaba bashishikarizwa kwita ku muco wo kujya babana n’abo bashakanye babanje gusezerana imbere y’amategeko kuko bibafasha iyo habayeho amakimbirane hagati yabo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|