Gatsibo: Abafite amikoro bagiye kujya bashyingura mu irimbi ryabo ryihariye
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kubera ubusabe bw’abaturage mu Mujyi wa Kabarore, hamaze kugurwa ubutaka bwagenewe irimbi rusange buzakoreshwa na rwiyemezamirimo hagashyingurwamo abafite amikoro.
Inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuwa 29 Kamena 2024, yashyizeho amahoro ku marimbi rusange aho igiciro cyari hagati y’amafaranga 80,000 na 30,000 mu Mirenge y’icyaro uretse uwa Kabarore na Ngarama aho igiciro cyari hagati y’amafaranga 550,000, 200,000 na 40,000.
Nyuma ariko aya mahoro yaje kugabanywa aho Imirenge yose yashyizwe hagati ya 80,000 na 20,000 uretse umwihariko w’Umujyi wa Kabarore aho abawutuye bifuje ko irimbi rya kijyambere rikoreshwa na rwiyemezamirimo bakishyura hagati y’amafaranga 500,000FRW na 300,000FRW ndetse n’ubutaka bukaba bwaramaze kuboneka.
Agira ati “Hariya n’ibyifuzo by’abaturage bifuje ko babona irimbi ry’abifite (VVIP), umuntu akazajya agenda agatanga amafaranga ye nka kuriya kw’i Kigali bakamukorera imva akaza aje gushyingura gusa. Aho bazajya bishyura hagati y’amafaranga 300,000 na 500,000.”
Uzajya wishyura amafaranga 300,000 azajya akorerwa imva iriho beto gusa naho uwishyuye 500,000 ishyirweho amakaro.
Gasana, avuga ko n’ubwo amarimbi yose yishyuzwa ariko nanone ngo bitaye no ku badafite amikoro kuko uzajya abura uwe nta bushobozi bwo gutanga amahoro y’irimbi azajya abisaba Umukuru w’Umudugudu n’Akagari agashyingura ku buntu.
Avuga ko n’ubwo gushyingura mu ngo bitemewe ariko ushaka kubikora abisabira uruhushya umuyobozi w’Akarere ariko nabwo akagaragaza impamvu ndetse n’aho atuye n’ubuso bw’ubutaka atuyemo niba bitabangamira imikoreshereze yabwo.
Ati “Barabisaba hari ubwo ababo ariko baba barabyifuje hanyuma tukabisuzuma tukareba niba atari ku Mudugudu kuko ntiwabikorera umwe undi ngo ejo ubyange.”
Akomeza agira ati “Aho ubwo busabe bushobora kwemerwa, ni aho umuntu aba atuye wenyine mu butaka bunini hegitari guhera ku 10 kuzamura atuyemo wenyine, yashaka kuhava cyangwa ubutaka buhinduriwe icyo bwagenewe akimura abantu be.”
Avuga ko ubu barimo gushakisha amafaranga yo kugura ubutaka bwazashyirwaho amarimbi rusange mu Mirenge ibiri itayafite kuko bo ubu bifashisha ay’insengero.
Yagize ati “Dusigaje Imirenge ya Nyagihanga na Kageyo tutarabonera amarimbi rusange ariko nanone hariyo amarimbi y’insengero twavuganye n’abaziyobora ko bareka abaturage bakaba ariho baba bakoresha ariko uyu mwaka turateganya gushaka ubutaka tukabugura kugira ngo abaturage babone aho bashyingura.”
Meya Gasana, asaba abaturage kwirinda gushyingura aho babonye hose ahubwo bakitabira amarimbi rusange kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza kandi butange umusaruro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ingenzi ko ubutaka bukoreshwa neza kdi gushyingura abacu na byo bikaba byitabwaho