Gatenga: Batindiwe n’itariki 15 Nyakanga ngo biture Kagame ibyo yabagejejeho mu myaka 7
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro bavuga ko batindiwe n’itariki ya 15 Nyakanga ngo batore umukandida wabo Paul Kagame mu rwego rwo kumwitura ibyiza yabagejejeho mu gihe cya manda y’imyaka 7 ishize ayobora Abanyarwanda.

Ibikorwa umukandida wa FPR-Inkotanyi yagejeje ku banyarwanda babigarutseho tariki 30 Kamena 2024 ubwo abanyamuryango bo mu Murenge wa Gatenga bamamaza umukandida wabo Paul Kagame, ku mwanya wa Perezida .
Dr Lilian Umutesi kandida Depite yavuze ko ibikorwa byakozwe n’umukandida wa FPR, Paul Kagame byivugira haba mu burezi, ubuzima, imibereho myiza n’umutekano u Rwanda rufite ndetse rukajya no ku wutanga mu bindi bihugu.

Ati “U Rwanda ruratekanye umutekano wacu ugera no mu bindi bihugu, ni inkingi ikomeye Igihugu cyacu gifite ituma hanagerwaho ibikorwa by’iterambere mubona dufite ubu”.
Rukundo Viateur umunyamuryango wa FPR- Inkotanyi utuye mu Murenge wa Gatenga witabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame avuga ko iterembere ry’umujyi wa Kigali ryivugira agendeye kubimaze gukorwa mu myaka 20 amaze ahageze.

Ati “Naje muri Kigali uyu mujyi ari icyaro izi nyubako ubona hano ntazari zihari ndetse hari n’abahingaga ubu rero nawe urabona ko twateye imbere rwose, reba aha turi hajya habera imurikagurisha mpuzamahanga ibyo byose n’ibikorwa by’iterambere kuba n’Abanyamahanga bagana u Rwanda bakaza kuhahahira byose tubikesha Paul Kagame dutindiwe n’itariki gusa 15 tukamuhundagazaho amajwi agakomeza kubaka u Rwanda rwacu”.
Rukundo avuga ko gutora umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ari ugutora iterambere rirambye, ari ugukomeza kuba mu gihugu gitekanye, kandi ko kumutora ari ukwiteganyiriza ibyiza byinshi byiza biri imbere azageza ku Banyarwanda.

Kwamamaza Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame mu Karere ka Kicukiro bizakomereza mu yindi mirenge kugeza ku itariki 13 Nyakanga 2024. Uyu mwanya wa Perezida urimo guhatanirwa n’Umukandida wigenga Mpayimana Philippe ndetse na Dr Frank Habineza wo mu Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije.







Ohereza igitekerezo
|