Gatabazi na Bamporiki basimbuwe mu Nteko Ishinga Amategeko

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie aribo badepite bagomba gusimbura Bamporiki Edouard na Gatabazi JMV baherutse kugirwa abayobozi mu zindi nzego.

Depite Bamporiki na Gatabazi babonye ababasimbura mu Nteko ishinga amategeko
Depite Bamporiki na Gatabazi babonye ababasimbura mu Nteko ishinga amategeko

Yabitangaje mu itangazo ryashyizweho umukono na Prof Kalisa Mbanda uyobora NEC, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2017.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney na Depite Bamporiki Eduard bahawe imyanya mishya ku itariki ya 30 Kanama 2017, ubwo perezida Kagame ya yatangazaga Guverinoma nshya.

Bamporiki Edouard wari umaze imyaka ine mu Nteko yagizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu naho Gatabazi JMV wari umaze imyaka 13 ari Umudepite, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Nkuko biteganywa n’amategeko, abadepite bahawe izindi nshingano cyangwa bavuye mu Nteko Ishinga Amategeko kubera impamvu zitandukanye, basimburwa hakurikijwe uko urutonde rw’abakandida b’umutwe wa Politiki babarizwamo rwari rumeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka