Gashiru: Batashye inyubako ya Kiliziya yabatwaye hafi miliyoni 153

Abakirisitu ba Paruwasi ya Gashiru mu Karere ka Kirehe ku wa 02 Mutarama 2016 batashye inyubako nshya ya Paruwasi bahamya ko izatuma ukwemera kwabo kwiyongera.

Mukayoboka Patricie ati “Ayo ma miliyoni bavuze ni twe twayatanze, twaremeye turirya turimara kugira ngo tubone ingoro y’Imana none tubigezeho tugiye gusenga tutajenjetse kuko inzitizi zavuyeho”.

Iyi nyubako nshya ya Paruwasi ya Gashiru yubatswe n'abakirisitu ubwabo.
Iyi nyubako nshya ya Paruwasi ya Gashiru yubatswe n’abakirisitu ubwabo.

Uwita Musaninyange Clotilde we yagize ati “Ubu ni ugusenga twivuye imuzi! Mbere kiriziya yari nto dusengera hanze izuba rikadutwika, ubu ntakabuza imfashanyo twatanze tubonye icyo zakoze Bikiramariya akomeze aturinde”.

Uwavuze mu izina ry’abakirisitu ba Paruwasi Gashiru, yavuze ko bitari byoroshye kumva ko inyubako ya Paruwasi yakuzura ariko ku mbaraga z’abakirisitu ngo barayujuje.

Ati “Kubona Paruwasi byari inzira ya Karuvariyo nk’uko bigaragara mu nshingano z’abakirisitu, ari zo gushyira mu bikorwa ivanjiri. Kubaka Kiliziya nk’ukwitagatifuza ni yo ntwaro twifashishije mu kubaka iyi ngoro itwaye miliyoni 152 n’ibihumbi 690 ».

Mgr Antoine Kambanda yabanje guha umugisha aritari ayisiga amavuta.
Mgr Antoine Kambanda yabanje guha umugisha aritari ayisiga amavuta.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko aho u Rwanda rugeze buri wese amaze kumenya ibyiza byo kwihesha agaciro.

Ati “Iyo biba nka mbere baba bavuze ngo Roma yamennye ariko ubu Umunyarwanda wese yamenye ibyiza byo kwihesha agaciro, urwego Kiliziya mu Rwanda iganamo ni urwo gufasha Roma !”

Yashimiye abaturage ubwitange bagiza abasaba guhora bagirira isuku ingoro biyujurije bityo Roho nziza ikaba mu mubiri muzima.

Musenyeri Antoine Kambanda, Umushumba wa Diyosezi Gaturika ya Kibungo, yashimiye abakirisitu igikorwa bakoze barangajwe imbere n’Uwamahoro Dieu Donné, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gashiru.

Abapadiri n'abihayimana bari benshi.
Abapadiri n’abihayimana bari benshi.

Yavuze ko inyubako ya Kiliziya ari ikimenyetso gikomeye cy’ukwemera. Ati “Nakunze guhagarara ahirengeye nsanga muri iki kibaya iyi ngoro ari yo iruta inyubako zose. Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ukwemera, mwarakoze kandi mukomeze muyiteho kandi muyigane”.

Hari amakorali menshi n'abakirisitu benshi.
Hari amakorali menshi n’abakirisitu benshi.

Paruwasi Gashiru yashinzwe mu mwaka wa 2004 yubatse mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe igafata n’agace gato ko mu Karere ka Kayonza, ikaba igizwe na santarari umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oooohhh Paruwasi ya ashiru irashyize iruzuye??? ni byiza kuko hari hashize igihe kinini hari inyubako itajyanye n’igihe .Iyo nyubako iri mumurenge wa Nasho haruguru yikigo cyitwaga APENA S/S mbere tukihiga mumwaka wa 2009

clude yanditse ku itariki ya: 4-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka