Gasabo: Yatawe muri yombi akekwaho kwiba shebuja
Maire Auxiliatrice Bucyensenge afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 16/07/2012 akekwaho kwiba amayero 400, amadolari 446, ibihumbi 13 by’amafaranga y’u Rwanda na camera ebyiri bya shebuja witwa Rashid H. Khan.
Bucyensenge w’imyaka 28 wakoraga mu rugo rwa Rachid nk’umukozi wo mu rugo i Nyarutarama akekwa ko yinjiye mu cyumba cy’umukoresha we agatwara ayo mafaranga na camera zifotora ebyiri.
Rachid yahise amenyesha Polisi ko yabuze amafaranga n’ibindi bintu maze mu gihe gito Polisi ifatira Bucyensenge i Nyamirambo aho yamusanganye amwe muri ayo mafaranga akiyafite; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Polisi ihamagarira abantu bose guhana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ku gihe kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi n’ibyibwe bisubizwe ba nyirabyo.
Rachid ashimira Polisi y’igihugu kubera imbaraga yakoresheje kugira ngo abashe kubona amafaranga ye kandi yongeraho ko afite icyizere ko na camera ebyiri zabuze azazibona. Bucyensenge yemera icyaha akagisabira imbabazi.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, asaba abantu kwirinda gukora ibyaha kuko badashobora gucika kubera ubufatanye bwiza buri hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu guhashya ibyaha.
Ingingo ya 300 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda ateganya igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri no kwishyura ihazabu ingana n’inshuro kuva kuri ebyiri n’ishanu z’ibyibwe ku muntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|