Gasabo: Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR rwiyemeje kubaka ubushobozi bw’umugore

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo rwiyemeje guteza imbere ubushobozi bw’umugore mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo mu nteko rusange y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho n’ibiteganywa muri gahunda ziri imbere.

Madamu Rugera Jeannette
Madamu Rugera Jeannette

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, Madamu Rugera Jeannette, yavuze ko mu byaganiriweho muri iyi nteko rusange harimo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo amakimbirane mu muryango, urubyiruko ruta ishuri rukishora mu biyobyabwenge ndetse n’inda zidateganyijwe ziterwa abangavu.

Yagize ati “Ibyo byose ni ibintu tuzakomeza gushyiramo imbaraga muri gahunda ya nganiriza mubyeyi, kuganiriza abana n’abangavu tubigisha uburyo bakwirinda inda zitateguwe kuko na byo biri mu bibangamiye umuryango, hari gushishikariza umuryango kudahisha ibimenyetso no kudatinya gutanga ibirego mu gihe umwana yahohotewe kugira ngo ahabwe ubutabera, ibyo ni ibikorwa tuzakomeza gukora.”

Yakomeje agira ati: “Hari ibikorwa biteza imbere umugore, gahunda ya ‘One hundred women’ twakoze yo kuremera abagore ijana, buri mugore agahabwa igishoro cy’ibihumbi ijana akabasha kwikura mu bukene, twakomeje kubakurikirana tukabaha amahugurwa y’uburyo bagomba gucunga ayo mafaranga, imishinga yabo tukabashakira abaterankunga babahugura mu by’imari, ibi bikorwa byose tuzakomeza kubikora kugira ngo dukomeze kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Madamu Rugera yavuze ko ibyo bikorwa, urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo bazabigiramo uruhare bafatanyije n’izindi nzego yaba urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi n’inama y’igihugu y’abagore ndetse n’inzego za Leta.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko mu bikorwa bafatanyamo n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye harimo gahunda yiswe ‘Operation Marume na Masenge’ yo gutuma umugore aba ijisho ry’umuturanyi.

Ati: “Twese mu Kinyarwanda tuzi ko nyirasenge w’umuntu agutoza imico myiza, akakwigisha indangagaciro na kirazira. Marume na masenge rero, turashaka ko buri mugore yumva ko ari nyirasenge w’umuturanyi, ahereye ku bo bafitanye isano ya hafi. Hari imiryango usanga itagira abavandimwe ku bw’amateka y’Igihugu cyacu, abo baba bakeneye na bo impanuro, aha ni ho twongera gusaba abagore bose aho ari hose ko ari nyirasenge w’umuntu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline

Umwali Pauline yakomeje avuga ko Akarere ka Gasabo ndetse n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi intero ari ugutera ikirenge mu cy’abayobozi bakuru b’Igihugu mu gufasha imiryango kuko ari yo iterana ikabyara Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka