Gasabo-Rutunga: Umwe muri 15 yitabye Imana, hakekwa ubushera banyoye

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, Akagari ka Kabariza, mu Mudugudu wa Nyamise, hari abaturage 15 banyoye ubushera ku muturanyi wabo witwa Tuyishimire Jean Claude bajya mu bitaro, umwe akaba yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023.

Ubuyobozi bw’uwo Mudugudu buvuga ko aba baturage banywoye ubushera ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, bakajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayanga barimo kubabara mu nda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, François Iyamuremye, avuga ko abo baturage bamaze kuvurwa bakoherezwa mu ngo zabo, ariko bakomeza gukurikiranwa kuko ngo batari bakize neza.

Muri abo baturage harimo umwe witwa Twagirayezu Théogène w’imyaka 40 witabye Imana kuri iki Cyumweru, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, aho bikomeje gukekwa ko yazize ubwo bushera.

Gitifu Iyamuremye agira ati "Ni ubushera banyoye, ariko ikintu kiri butwemeze ko ari bwo bwamwishe (Twagirayezu) ni isuzuma (autopsy) baza kumukorera", umurambo ukaba uri mu bitaro bya Kacyiru.

Mu birimo gukorerwa isuzuma harimo uwo murambo wa Twagirayezu hamwe n’ifu yasigaye benga ubushera, kugira ngo barebe niba itari ihumanye.

Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bizava mu gusuzuma nyakwigendera Twagirayezu, Tuyishimire Jean Claude wenze ubwo bushera ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri station ya Rutunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka