Gasabo/Remera: Bashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere barimo umuturage watanze imodoka

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bahuriye mu Nteko rusange y’Umuryango tariki 26 Werurwe 2023, bishimira ibyagezweho, bagaragaza n’ibyo bagiye gukomeza kongeramo imbaraga.

Muri rusange bagaragaje ibyagezweho haba mu miyoborere myiza, mu bukungu no mu mibereho myiza.

Mu bukungu, bishimiye ibikorwa remezo byagezweho birimo imihanda, amashanyarazi, kwibumbira hamwe mu makoperative , kwitabira ibigo by’imari nk’Umurenge SACCO, bagaragaza uburyo byafashije abaturage mu kubahindurira ubuzima.

Mu mibereho myiza bagaragaje uburyo abantu bagiye bakurwa mu bukene, abavuye mu ishuri bafashwa kurisubiramo, bamwe mu bari mu bukene badafite aho bakorera babafasha kubona aho bakorera.

Mu miyoborere, bagaragaje uko gahunda z’umuryango FPR Inkotanyi zafashije mu gushyigikira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kwegereza abaturage ubuyobozi, ubutabera bwunga, umutekano, kubaka inzego ku buryo zifasha mu miyoborere, kubaka irondo, n’ibindi.

Bishimira kandi ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’abafatanyabikorwa bafashije abahoze bakorera ahantu hatemewe bazwi ku izina ry’abazunguzayi bakabona aho bakorera hazima habahesha agaciro kandi habafasha no kwiteza imbere.

Bashimiye abo bahoze mu muhanda kuko babashije guhindura imyumvire, bashimira n’abafatanyabikorwa bafashije abo bantu guhindura imyumvire.

Abahoze mu buzunguzayi bahawe Gaz, bashimirwa ko bahinduye imyumvire bakareka ubuzunguzayi bakajya mu isoko bashyiriweho
Abahoze mu buzunguzayi bahawe Gaz, bashimirwa ko bahinduye imyumvire bakareka ubuzunguzayi bakajya mu isoko bashyiriweho

Abo bahoze mu buzunguzayi biganjemo abagore kuri uyu munsi w’Inteko Rusange bakaba bahawe amacupa arimo Gaz izaborohereza mu gutegura amafunguro kugira ngo bakomeze gutera imbere bava ku gucana amakara, ahubwo bajye mu mubare w’abakoresha Gaz.

Izo Gaz zahawe abantu 30 , mbere hakaba hari abandi 20 bari bazihawe, gahunda ikaba ari uko uko ari 207 bose bazazibona, hakurikijwe uko ubushobozi bugenda buboneka, ndetse mu kuzitanga bakaba bahera ku bababaye kurusha abandi.

Uwitwa Nyirakuru Jeannette utuye mu Murenge wa Remera muri Gasabo aho abana n’abana be batatu, ni umwe mu bahawe icupa ririmo Gaz. Yashimiye abayimuhaye kuko bamuhinduriye amateka. Yagize ati “Nishimye, nanezerewe cyane, ubu ndimo ndabyina. Ndashimira Leta yacu y’ubumwe uburyo itwitaho buri munsi. Ubusanzwe nakoreshaga amakara. Twari abazunguzayi, twirirwa mu muhanda, badukuramo badushyira mu masoko, ubu dukorera hafi ya Gare ya Remera. Abantu nabonanaga Gaz nabonaga ari abasirimu nkabona ntayigezaho kubera ubukene, ariko Leta yacu iduhaye Gaz. Iri joro ndateka kuri Gaz.”

Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera bwanashimye Umudugudu wa Gihogere aho abaturage bibumbiye hamwe bakusanya miliyoni zisaga 300, biyubakira imihanda ya kaburimbo yo hagati mu duce batuyemo, bituma Umudugudu wabo urushaho kuba mwiza.

Mu gushimira abafatanyabikorwa, ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bwashimiye by’umwihariko umuturage witwa Ndagijimana Philippe wo muri uwo Murenge watanze imodoka izunganira irondo mu gucunga umutekano.

Imodoka Ndagijimana Philippe yahaye Umurenge wa Remera nk'impano izabunganira mu bikorwa by'umutekano
Imodoka Ndagijimana Philippe yahaye Umurenge wa Remera nk’impano izabunganira mu bikorwa by’umutekano

Komiseri ushinzwe imiyoborere mu Muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera, akaba asanzwe ari n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Rugababirwa Deo, yashimiye abigomwe ku byo batunze bagatanga ubufasha ari igikorwa cyiza kigaragaza imyumvire igeze ku rwego rushimishije rwo kwishakamo ibisubizo.

Komiseri ushinzwe imiyoborere mu Muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera, Rugababirwa Deo, yashimiye abafatanyabikorwa babafasha mu guteza imbere Umurenge
Komiseri ushinzwe imiyoborere mu Muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera, Rugababirwa Deo, yashimiye abafatanyabikorwa babafasha mu guteza imbere Umurenge

Ati “Ibyo byari bisanzwe bikorwa n’abaturage bifashije bahuzaga ubushobozi bakagira uruhare muri ibyo bikorwa, ariko ubwo bigeze aho umuntu umwe ashobora kubigiramo uruhare wenyine bigakunda, ni igikorwa twakiriye neza kuko kigaragaza ko imyumvire y’abaturage ikomeje kuzamuka.”

Yakomeje ati “Ni kimwe n’ibyo bya kaburimbo kuko iyo abaturage bikorera umuhanda wa kaburimbo, dore ko iba itanahendutse, ni igipimo cy’imyumvire na yo igenda izamuka.”

Umurenge wa Remera wari usanzwe ufite imodoka imwe yifashishwa mu bikorwa by’irondo n’umutekano, ubu bikaba bigeye kurushaho kugenda neza ubwo babonye iya kabiri.

Mu bindi bateganya mu minsi iri imbere, birimo gukomeza kwitunganyiriza imihanda ya kaburimbo yo mu midugudu, hakaba hari imidugudu ine imaze gukusanya ubushobozi.

Baranateganya gukomeza kuba hafi y’abakuwe mu muhanda no kubigisha kugira ngo bakomeze kubafasha kugira imyumvire iteye imbere, bagure ubucuruzi bwabo, bagere no ku rwego rwo kujya kurangura mu mahanga kuruta uko bakomeza kuguma mu muhanda, ahubwo na bo bagere ku rwego rwo guha akazi abandi bagakeneye.

Barateganya no gukomeza guha serivisi nziza ababagana, intego ukaba ari uko Umurenge wa Remera muri gasabo uba ku isonga.

Andi mafoto:

Bacinye akadiho
Bacinye akadiho
Umuhanzi Intore Tuyisenge yasusurukije abitabiriye ibi birori
Umuhanzi Intore Tuyisenge yasusurukije abitabiriye ibi birori
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yitabiriye Inteko Rusange ya FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera, yibutsa abaturage kurwanya igwingira bategura indyo yuzuye
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yitabiriye Inteko Rusange ya FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera, yibutsa abaturage kurwanya igwingira bategura indyo yuzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka