Gasabo: Leta igiye kubaka inzu zizakira imiryango 1,600
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Umujyi wa Kigali, igiye gukomereza umushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire i Nyabisindu mu Karere ka Gasabo.

Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa uzakorerwa mu Midugudu ine ari yo Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro mu Murenge wa Remera, ahazatuzwa imiryango isaga 1,600 yari isanzwe ihatuye mu buryo bw’akajagari.
Uwo mushinga uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 38.54, uje ukurikira undi wo kuvugurura no kunoza imiturire kuri Mpazi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, uherutse kuzura ukaba waratangiye gutuzwamo imiryango 688.
Muri rusange, inzu 1,639 ni zo zizubakwa i Nyabisindu, zigizwe n’inzu zifatanye 58.
Ni inzu zizaba zigezweho zituza imiryango myinshi ku buso buto, hubakwe isoko, hashyirwe amashuri, ibyanya by’imyidagaduro, imihanda n’ibindi bitandukanye.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|