Gasabo: Kwimura abatuye Bannyahe bigejeje akarere mu rukiko
Akarere ka Gasabo kazitaba urukiko mu gutaha kw’ Ugushyingo, mu kirego akarere karezwemo n’abatuye muri Kangondo ya mbere, iya kabiri na Kibiraro ya mbere.

Aha ni mu gace kazwi ku izina rya Bannyahe mu kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera.
Mu ibaruwa Kigali Today yabonye, impande zombi zizahurira mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye mu murenge wa Rusororo tariki 07 Ugushyingo.
Muri urwo rubanza, impande zombi, abunganizi ndetse n’abacamanza bazasobanura byimbitse uko ikirego giteye.
Umucamanza arashishikariza impande zombi yaba akarere ka Gasabo ndetse n’abatuye muri Bannyahe, gukorera hamwe kugira ngo bahuze amatariki y’urubanza.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kwimurira abatuye muri ako gace, mu Murenge wa Busanza mu karere ka Kicukiro.
Abaturage bo bagaragaje ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kubimurira mu mazu ahubwo bo bagasaba ko bahabwa amafaranga bakishakira aho kuba bihitiyemo,gusa akarere kabateye utwatsi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, bagejeje ikirego ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo basaba ko rwategeka umujyi kubaha ingurane mu mafaranga aho kubimurira i Busanza.
Mu kirego nomero PST RAD 00020/2018/TGI/GSBO mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, bavuze banashaka impozamarira ya miliyoni ijana yo kuba barashowe mu manza mu buryo budahwitse.
Barasaba kandi akarere ka Gasabo kubaha 5% y’agaciro k’imitungo yabo, kubwo kubabuza umudendezo bashaka kubimura ndetse n’andi 5% yo gutinda kubaha ingurane, na miliyoni eshanu zo kwishyura umwunganizi wabo mu mategeko.
Hagati aho, tariki 31 Werurwe 2018, isosiyete Savannah Creek Development n’ umujyi wa Kigali bashyize ibuye ry’ifatizo ku hazubakwa amazu 1040 kuri hegitari 7 i Busanza mu mudugudu wa Byimana, Umurenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro.
Ayo mazu azaba ari mu byiciro bitatu, icyiciro cya mbere ni inzu ifite icyumba kinini ishora gucibwamo ibyumba bitewe n’uko nyirayo abyifuza, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 14.5 nk’uko tubikesha Rwamurangwa Stephen, umuyobozi w’akarere ka Gasabo.
Ikindi cyiciro kigizwe n’inzu y’ibyumba bibiri ndetse n’icyumba cy’uruganiriro bifite agaciro ka miliyoni 19.5, mu gihe icyiciro cya gatau kigizwe n’inzu y’ibyumba bitatu ifite agaciro ka miliyoni 35.

Ku rundi ruhande abatuye Kibiraro ya kabiri, agace katuranye na Bannyahe umwuka uratandukanye. Hari ababwiye Kigali Today ko tariki ya mbere Nzeri, bagiranye inama n’abayobozi b’akarere ka Gasabo bubemerera kubishyura amafaranga y’ingurane.
Abatuye Bannyahe muri Kangondo bakaba bavuga ko ibi ari agasuzuguro ndetse n’ivangura.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo baturage barenganurwe pe!