Gasabo: Icyumweru cy’ubutaka cyagabanyije isiragira ry’abaturage
Abaturage bo mu karere ka Gasabo bemeza ko mu cyumweru cy’ubutaka serivisi bashaka zihuta, na byinshi mu byari byarananiranye bigahita bibonerwa ibisubizo ntibongere gusiragira.
Babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018, ubwo abayobozi batandukanye basuraga aharimo gukorerwa imirimo ijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka aho banatanze bimwe mu byamaze gukorwa muri icyo cyumweru cyatangiye ku ya 12 kikazasozwa ku ya 23 Ugushyingo 2018.
Ahakorerwa iyo mirimo haba hahuriye abakozi bo by’ubutaka mu karere, ku mirenge, abo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, abashinzwe imisoro n’abandi, ku buryo ikibazo cy’umuturage akenshi kirangirizwa aho.
Uwizeyimana Theonetse, umuturage wari waje gushaka servisi, yemeza ko icyo cyumweru kibafasha kuko icyo umuntu akeneye akibona mu gihe gito.
Agira ati “Mu murenge ujya gusaba icyangombwa, ugatanga ibyo usabwa bakakubwira gutegereza ibyumweru bitatu, hazamo agakosa bakaguha ibindi byumweru bitatu nyuma yo kugakosora. Hano mu minsi ibiri bahita bakiguha, byanatinda ntibirenza iminsi ine kuko abakenerwa bose baba bahari, biradufasha cyane”.
Uwanyirigira Alivera ati “Naje hano ndi kumwe na bagenzi banjye turi 11 twaraguze ubutaka n’umuntu dushaka kugabana. Twatanze ibisabwa, baduha icyumweru kimwe none ubu naje gufata icyangombwa cyanjye. Ibi ni byiza ahubwo bishobotse iki gikorwa cyajya kiba kenshi”.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko icyumweru cy’ubutaka kibafasha ahanini kurangiza ibirarane kuko baba babonye ababatera inkunga.
Ati “Abakozi bacu basanzwe birabaganza kubera ubwinshi bw’amadosiye ari yo mpamvu tuba twashyizeho iki cyumweru twumva twanongera. Nk’ubu ibirarane byo mu mezi ane ashize babirangije ariko nyuma y’andi nk’atatu bizaba byongeye kuzamo, turimo kureba uko buri gihembwe twajya tubikora”.
Yongeraho ko ubusanzwe umuntu yasabaga icyangombwa yakibonaga mu minsi cumi n’itanu ariko ngo ikarenga kubera ubwinshi bw’ababisaba na Internet iba idahagije, gusa ngo barimo gushaka uko bikemuka.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Mukamana Espérance, yavuze ko bakora ibishoboka byose ngo umuturage areke gusiragira.
Ati “Twahagurukiye kurwanya gusiragira kw’abaturage ari yo mpamvu twashyizeho impapuro ziba ziriho ibisabwa byose bireba ihererekanya ry’ubutaka iryo ari ryo ryose. Ziboneka ku mirenge no ku turere, umuturage agafata urwo akeneye akajya kurwuzuza akazaruzana rwuzuye neza, rwakirwa adasiragiye”.
Yakomeje asaba abaturage kwitondera ababashuka bakabagurisha ubutaka butari ubwabo babukoreye ibyangombwa by’ibihimbano kuko ngo beze.
Abaturage kandi bagaragarijwe aho umuntu yanyura kugira ngo amenye amakuru y’ubutaka ashaka kugura hirindwa ko yahomba, ngo ajya kuri terefone ye ikorana na MTN, akandika *651# akabona ibiranga ubwo butaka byose cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa 2142.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|