Gasabo: Gitifu w’Akarere akurikiranyweho gutanga isoko mu buriganya
Yanditswe na
KT Editorial
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ,Ingabire Augustin, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko ry’ibikoresho by’ibiro by’Ubutaka, mu buryo butemewe n’amategeko.

Ingabire Augustin ukurikiranyweho gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko
Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu bakozi b’Akarere aravuga ko Ingabire Augustin yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018.
Uwo mukozi kandi yabwiye Kigali Today ko mu minsi ishize yari yaguye mu ikosa ryo kubaka nta byangombwa bibimwerera afite. Kugira ngo bibere abandi isomo Akarere kategetse ko iyo nzu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko isenywa.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo yakora byose ntibitangaje kuko niba akazi yarakagezemo akaguze amafranga ye kandi bishingiye ku kimenyane cyo muri vetting agomba kuyagaruza atajenjetse kuko nawe bajya kumwaka ruswa ngo abone umwanya wa Executive Secretary byaramuhenze. Nta gihe uRwanda rutazahora muri ibi bibazo kubera amanyanga abera mu itangwa ry’akazi inzego za leta zose zirebera barangiza bakabeshya abanyarwanda ngo akazi gatangwa binyuze mumucyo. Usenya urwe umutiza umuhoro gusa mujye mukomeza mubashyireho mushingiye ku kimenyane nibamara kubatamaza bibye ibya leta tuzajya tubafasha kuvuza induru!Shame upon you!
nge sinumva uburyo yatanze isoko ntapiganwa ribayeho , kandi ubundi iyo habaye gutanga isoko nampiganwa bisaba uruhushya ruvuye muri RPPA , Na Minaloc , ndibaza nubwo umuntu yaba ari umuryi sinumva ko yaba numuswa ako kageni , mureke dutegereze ibizava murubanza
Ahhhhh!Ngaho da!Izi ni ingaruka mu itangwa ry’akazi hakoreshejwe uburyo bw’amanyanga aho bimaze kumenyerwa ko umwanya wa Executive Secretary udapiganirwa ahubwo ashyirwaho babeshya ngo yemejwe binyuze muri vetting bivugango ajyaho hadashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi ahubwo ashyirwaho kuberako azwi naho exams z’akazi zigatangwa ari ukwiyerurutsa kugira ngo procedures za recruitment bigaragare ko zubahirijwe. Mujye mukomeza mubashyireho mukurikije ikimenyane bazajya babatamaza.
umuntu ahanirwa ibyaha aba akekwaho naho kwishima ko umuntu yafunzwe ngo bazakubwire gahunda basurira ho humura nawe ntuzasaza utagiye yo kuko urabyifuza,ngo yacaga Kubantu ntabahe, rift ye wowe uzanga abantu bose batunze imodoka kuko ntawe ufite incingano.zo kugutwara keretse taxi nayo ubanje kwishyura bitari byo uzagure iyawe,niba utabishoboye reka amatiku ufite amaguru *
yayayaya Gasabo ko yarimaze kwandika izina mumikorere myiza ra gusa barebe neza batagira abandi bikoraho rwose uru rwego rwamufashe ndizera ko rufite ubuhanga n’ubushishozi kuko nibwo bari bakiva mumasomo kandi banasanzwe baratoranyijwe kubera ubunyangamugayo bagaragaje no mubyo bakoraga mbere rwose niba aribyo bifate uwo bireba bitadusenyera Akarere kari kamaze kwiyubaka
Ibyabo batangiye kwigira abashinza cyaha bo babe baretse kwivanga munshingano z’ubutabera.
MURARATA UYU MUNYAMAFUTI TURATURANYE ACAKUBANTU AKAZAMURA IBIRAHURE NTABASUHUZE NGO BATAMUSABA LIFUTI,BAMUSENYESHEJE IGIPANGU NINZU, YUBATSE NTABYANGOMBWA NGO NTAWAMUSENYERA NGO ARAKOMEYE,MUZATUMENYESHE GAHUNDA YA MAGERAGERE YO GUSURA TUZAJYE GUSURA UWO MUTEGETSI.
IKIBABAJE UBU EJO BUNDI BAZAMUFUNGURA BAVUGA NGO NU MWERE, UYU YAKOZE KWA AUDITEUR GENERAL NONE NDUMVA YARAFASHWE NA RAPPORT IVUYE MURI BAGENZIBE NJYA NIBAZA ABABANTU NIBA KOKO BAKUNDA IGIHUGU NKUKO KIBAKUNDA?
Yewe ikubise mukeba uyirenza urugo ceceka gusa baramuhemukiye bamuha kuba Gitifu w’Akarere ari umwana aracyafite ishyushyu ryo gukira vuba yihangane
ahubwo yaratinze na ruswa ye nogutonesha no kurunda benewabo mu mirimo kandi batsinzwe ibizamini puuu nafatwe afungwe abibazwe Gasabo ntiwahakora utari mwene wabo ahita agusunika agashyiramo benewabo badafite competence yewe buhoro baragenda bagaragara tu.naryozwe ibyo yakoreye abakozi abarenganya.
Wowe wiyita MARIZA, ujye umenya ko urucira mukaso rugatwara nyoko, ibyo uvuze wabitangira ibihamya imbere y’ubutabera? Urabeshyera umuntu ngo wunguke iki? Imana niyo irenganura abarengana. Augustin Komera Muyobozi wacu, komera humura Imana izakurenganura naho ba MARIZA nabandi nkawe, shitani arabategereje ngo bazahembanywe.
Mariza ibyo avuga nukuri ikenewabo,ivangura,gutanga service nabi kubamugana,kwikakaza cyane,gutera ubwoba abaje bamugan(ibintu bishaje),Ubutabera ni butabimubaza Imana izabimubaza.Chacque choose a son temps.