Gasabo: Bakoze imirwanyasuri banahabwa ubwisungane bwo kwivuza

Akarere ka Gasabo n’Ikigo gikora ubwikorezi mu mahanga cyitwa Multilines International batangije ibikorwa byo gukumira isuri baca amaterasi ku musozi wa Bumbogo utembaho isuri ikica abaturage.

Umuyobozi w'Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera, Umuyobozi wa Multilines International mu Rwanda, Mutoni hamwe n'Umukozi w'Akarere ka Gasabo Banamwana mu mu muganda i Bumbogo
Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera, Umuyobozi wa Multilines International mu Rwanda, Mutoni hamwe n’Umukozi w’Akarere ka Gasabo Banamwana mu mu muganda i Bumbogo

Isuri ikomoka ku mvura yaguye tariki 25 Gashyantare muri uyu mwaka, yatembanye umugabo w’imyaka 50 arapfa, ndetse n’inzu z’imiryango 52 yo kuri uwo musozi zarasenyutse.

Abahatuye bavuga ko iyo suri iterwa n’umuhanda wakozwe ugana ku biro by’Umurenge wa Bumbogo, abawubatse bakaba ngo batarateganyije inzira z’amazi, bituma aca ruhurura inyura hagati mu ngo.

Uwitwa Akimana Zacharie uturiye iyo ruhurura avuga ko inzu zirenga 10 mu gace atuyemo zatembanywe n’imvura yaguye muri uyu mwaka, bituma abari bazituyemo bamwe bimuka barahava burundu.

Bakoze imirwanyasuri ku musozi wa Bumbogo
Bakoze imirwanyasuri ku musozi wa Bumbogo

Yakomeje agira ati "Dore hano hanze hari amakaro ubu hahoze ari mu nzu, Umuryango wari uhatuye warimutse uragenda ujya gutura ahandi".

Undi muturanyi we witwa Bimenyimana Jérémie asaba Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubafasha bakubaka iyo ruhurura, kuko ngo bafite ubwoba bw’uko izakomeza kibasenyera no guhitana ubuzima bwabo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo buvuga ko atari iyo ruhurura yonyine iteye impungenge, kuko umusozi wose ngo ufite ibiti bike kandi nta mirwanyasuri ihagije yahaciwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Innocent Nyamutera agira ati "Tuzongera ibiti kuri uyu musozi, dukomeze guca imirwanyasuri ndetse turebe uburyo iyi ruhurura yakubakikwa cyangwa igaterwamo imigano kugira ngo idakomeza gucukuka."

Bumbogo yacitseho ruhurura abaturage bavuga ko iteye ubwoba
Bumbogo yacitseho ruhurura abaturage bavuga ko iteye ubwoba

Umuyobozi w’Ikigo Multilines International mu Rwanda, Julie Mutoni avuga ko biyemeje gufatanya n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo kubungabunga ibidukikije no guharanira imibereho myiza y’abaturage baho.

Mu muganda wakorewe i Bumbogo kuri uyu wa Gatandatu, Ikigo Multilines International cyatanze amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 50 Frw y’Ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé) ku baturage b’i Bumbogo, akaba azishyurirwa abagera kuri 350.

Mutoni avuga ko impamvu bazagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije ari uko imizigo bakura mu mahanga cyangwa iyo bavana mu Rwanda bayijyana hanze, iba irimo ibintu bishobora kwangiza ibidukikije (harimo ibihumanya ikirere).

Agira ati "Mu byo dukora harimo gutera ibiti, dushaka ingamba zatuma ibidukikije bidakomeza kwangirika, twashyizeho gahunda ikorwa inshuro eshatu buri mwaka, ubwo rero turizeza ubuyobozi bw’uyu Murenge ko tuzagaruka."

Umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Ibarishamibare, Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Yvonne Banamwana avuga ko umuganda wari uwo gutangiza ibikorwa byo kurwanya isuri ku musozi wa Bumbogo, ariko ko bizakomeza.

Banamwana agira ati "Tuzakorana na bariya bafatanyabikorwa ba Multilines gukomeza guca imirwanyasuri kuri uyu musozi hamwe no kuyibungabunga, kandi babitwijeje ko tuzakorana no mu bijyanye no gutera amashyamba."

Banamwana yizeza ko hakomeje gukorwa ubuvugizi kugira ngo ruhurura y’i Bumbogo yubakwe kuko iri mu zashyizwe mu Ngengo y’Imari y’Umujyi wa Kigali y’uyu mwaka wa 2022/2023.

Banamwana avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere buri muri gahunda yo gusura buri kagari muri Bumbogo, mu rwego rwo kurwanya ibyaha, gukemura ibibazo by’imibanire no gukangurira abaturage kwitabira gahunda ziteza imbere imibereho myiza.

Batewe impungenge n'uko ruhurura izakomeza kubasenyera ndetse bakaba bahaburira ubuzima
Batewe impungenge n’uko ruhurura izakomeza kubasenyera ndetse bakaba bahaburira ubuzima
Bamwe bishyuriwe umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé)
Bamwe bishyuriwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka