Gasabo: Abaturage batangiye kwegerezwa serivisi z’ubutaka mu kwihutisha igishushanyo mbonezamiturire

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubutaka hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonezamiturire.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere, Mudaheranwa Regis, mu Murenge wa Jabana Akagari ka Kabuye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023.

Bizimana Vincent, wari uhagarariye abaturage yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abaturage gutura neza, bityo ko nta muturage wagakwiye kwinangira gufata icyangombwa gishya cy’ubutaka.

Bizimana Vincent
Bizimana Vincent

Yagize ati: “Umuturage afite inyungu kuko n’agaciro k’ubutaka bwe kazamutse, kandi inyungu ya mbere ni ugutura neza, kuko ikibanza cyawe gikora ku muhanda, amazi tuyayobora muri za ruhurura, iyo ni inyungu ku bidukikije, tuzabaterera imbago ku buryo ntabazongera kurengererana, ikindi ahantu tugiye guca imihanda umuntu uzagurisha ubutaka igiciro cyabwo kizazamuka.”

Akomeza avuga ko iki gishushanyo mbonezamiturire kitaje kugirira inyungu abaturage gusa ahubwo ko na Leta bizayifasha mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo.

Ati: “Leta kubagezaho ibikorwa remezo bizoroha kubera ko bazaba batuye ku mirongo, imiyoboro y’amashanyarazi kubageraho bizoroha, imiyoboro y’amazi, interineti ndetse no kuba umurwayi azagera kuri ambulance neza nta kibazo.”

Abaturage bashobora kwanga gutanga ibyangombwa ngo bahabwe ibishya, batinya ko basanga ubutaka bwabo bwavuye mu gice cy’ubuhinzi bukajya mu miturire, yabasabye kutagira umpungenge zijyanye n’imisoro y’ubutaka kuko Leta iherutse kuyigabanya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko mu gishushanyo mbonezamiturire igice cyayo cya mbere muri uyu Murenge hazakosorwa ubuso bw’ubutaka kugira ngo bigendane n’igishushanyo, ndetse kandi abadafite ibyangombwa byujuje ibisabwa bakazafashwa kubikosorerwa mu buryo bwihuse.

Imidugudu yatangirijwemo iki gikorwa irimo Nyagasozi, Kabeza, Amasangano, Rugarama, na Buliza. Mu midugudu itanu yo mu Kagari ka Kabuye habonetsemo ibibanza ibihumbi bibiri

Ubuyobozi bwakanguriye abahafite ubutaka kuza bagahabwa ibyangombwa bishya by’ubutaka, dore ko buri Kagari kagiye gakorerwa igishyushanyo mbonezamiturire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yasobanuye ko ibyari amasambu byahindutse ibibanza ndetse bikazanyuzwamo imihanda izoroshya imigenderanire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Shema Jonas
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas

Yagize ati "Igishushanyo mbonezamiturire kigaragaza ahazajya ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, imiyoboro y’amazi, imiyoboro ya Internet (fibre optique), ibyo byose bikazafasha abantu batuye neza. Umuturage wari usanzwe afite ubuso runaka yari atunze ku cyangombwa cy’ubutaka aba agomba guhabwa icyangombwa gishya kijyanye n’ubuso busigaye havanywemo ahazanyura imihanda n’ibindi bikorwa remezo."

Kugira ngo umuturage ahabwe icyangombwa kivuguruye cy’ikibanza, asabwa kwishyura ibihumbi 38 n’amafaranga 500 agizwe n’ibihumbi 15 bya borne igaragaza imbago z’ikibanza ndetse na 23,500Frw ya ’affiche cadastrale’.

Abaturage barashishikarizwa kwitabira kuko begerejwe serivisi
Abaturage barashishikarizwa kwitabira kuko begerejwe serivisi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka