Gasabo: Abaturage barenga ibihumbi 90 barifuza kongera gutora Perezida Kagame
Abaturage bahagarariye abandi mu karere ka Gasabo bashyikirije inteko ishinga amategeko y’u Rwanda impapuro 90,564 z’abaturage, basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshiga igena umubare ntarengwa wa manda z’umukuru w’igihugu yavugururwa Perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2/6/2015 nibwo abaturage bagera ku 100 bari baturutse mu mirenge yose igize aka karere bageraga ku kicaro k’inteko ishinga amategeko baje gusobanura ko kuba Perezida Kagame yarabayoboye neza ari byo byatuma yongera kwemererwa kuyobora nyuma ya 2017.

Charles Mutazihana umujyanama mu murenge wa Kimironko, yatangarije Kigali Today ko bashimira Perezida Kagame, kuko yahagaritse Jenoside akimika ubutabera kuri bose kandi akageza igihugu ku iterambere.
Yagize ati “Icyambere intore rudasumbwa yayoboye iz’amarere ahagarika Jenoside mu Rwanda, icyo ni ikintu gikomeye cyane. Icya kabiri hari ikibazo cyari mu gihugu cy’ubutabera, yashyizeho gacaca Abanyarwanda bose babona ubutabera kandi mu buryo bwihuse.

Hari ubukungu. Iki gihugu cyari cyoretswe n’ubukene kandi Umunyarwanda aho ari hose agezwaho inka aho atuye, agezwaho umuriro w’amashanyarazi n’amazi n’umutekano ni wose mu gihugu. Ibyo byose tubishingiyeho hari n’ibindi byiza biri imbere.”
Yatangaje ko uyu mubare ari muke ugereranyi n’abandi batazohereje, ariko ngo bazagaruka kuko hari abasigaye nabo bacyandika basaba ko bakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Ku ruhande rw’abatifuza ko yakomeza kuyobora nabo ngo ntibahejwe ariko kuko u Rwanda ari igihugu kigendera kuri demokarasi aba bahagarariye abaturage bavuga ko bahagarariye gusa umubare munini nk’uko, byatangajwe na Bisizi Antoine nawe akaba Perezida ya Njyanama y’umurenge wa Gatsata.
N’ubwo aba baturage bemeza ko hashobora kuboneka undi uyobora igihugu, ariko ntibifuza ko umuyobozi wakoze neza akwiye gushyirwa mu kiruhuko mu gihe babona ko agishoboye kandi bakizera ko nawe atabatenguha kubera ikizere bamufitiye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|