Gasabo: Abaturage barasaba gukorerwa amazi amaze igihe kirekire adakora

Abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Kibenga bahangayikishijwe n’ubuzima buri kubagora kubera ibura ry’amazi.

Ni nyuma y’uko bashyize imiyoboro y’amazi mu ngo zabo bakaba bamaze amezi asaga umunani badafite amazi ahubwo bajya kuyavoma aho bakoresha urugendo rw’isaha, bakayagura amafaranga 200 y’u Rwanda.

Kubona amazi meza hafi biracyari ikibazo kuri bamwe
Kubona amazi meza hafi biracyari ikibazo kuri bamwe

Ubwo Kigali Today yaganiraga n’abaturage b’ahazwi nko ku Gasima, Kira na Kibenga mu Murenge wa Ndera hari saa Moya z’ijoro, abatwaye amagare n’abikoreye amajerekani barimo bava kuvoma amazi. Bamwe muri bo bavuze ko bamaze igihe gisaga amezi 8 batagira amazi mu ngo zabo, ibyo bahamya ko bibagiraho ingaruka zirimo umwanda, gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi n’ibindi.

Umusore wari utwaye igare ahetse amajerekani arimo amazi yagize ati: “Ntuye mu mudugudu wa Kira, tumaze igihe kinini tutagira amazi, icyo twakwibutsa ubuyobozi ni ukuduha amazi, dore nk’ubu umuntu abyuka ajya guhiga, yataha agasanga amazi ni ikibazo, dore nk’izi saha kujya kuvoma saa moya z’ijoro cyangwa saa mbili saa tatu. Kandi nanone iyaba iryo vomero rusange riba ritwegereye byari koroha ariko ikibazo riri kure kandi ufite igare bigerageza koroha ugasigara urwana n’umubyigano no gutanga amafaranga 200”.

Undi mubyeyi wari mu rugo rwe yagize ati “Ibura ry’amazi ritugeze habi pe! Bitugiraho ingaruka, dore izi saha abana bataroga ahubwo bagiye gushaka amazi, sinshobora guteka nonaha kuko twirirwa mu mirimo aho tuyiviriyemo bakajya gushaka amazi, umubyigano uhaba ugatuma batinda”.

Uwo mubyeyi yongeraho ko bibabangamira aho bibateza umwanda nk’aho bagabura ibiryo ku masahani atose kandi nyamara bakabaye bayoza kare akumuka bakabona kuyariraho, aboneraho gusaba ubuyobozi kubatabara kuko iki kibazo kimaze igihe kirekire kigera ku mezi umunani.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Bimenyimana Robert, yavuze ko atari yo icunga amazi yo muri ako gace ahubwo Akarere gafitanye amasezerano na rwiyemezamirimo yo kugeza amazi ku baturage.

Bimenyimana yagize ati: “Aho hantu ntabwo ari aha WASAC, hacungwa na rwiyemezamirimo witwa PAKAMU, yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo”.

Umuyobozi wa PAKAMU, Haji Assoumani Shumbusho, ku murongo wa Telefone, yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse bakimenyesheje Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo akongeraho ariko ko byatinze kuba abaturage batarabona amazi.

Ati:"Kugira ngo amazi agere ku baturage bisaba inzego nyinshi, harimo kubaka ibikorwaremezo, gucunga no kumenya ibyangiritse, hakaba natwe tugaragara igihe habonetse ikibazo kijyanye n’ibiza maze tukabimenyesha Akarere. Twamenye ikibazo ndetse tukimenyesha Akarere kandi amakuru ahari ni uko imashini zizasimbura izangiritse zatumijwe mu mahanga".

Umuyobozi wa PAKAMU asaba abaturage kwihangana mu gihe bategereje ko iki kibazo gikemuka.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere (NST1), biteganyijwe ko muri 2024, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka