Gasabo: Abasigajwe inyuma n’amateka bubakiwe umidugudu i Jali

Biteganyijwe ko imiryango 28 y’abasigajwe inyuma n’amateka izimurirwa mu mudugudu yubakiwe mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, nyuma yo kwimurwa i Kimironko aho bari babayemo ubuzima butari bwiza.

Guverinoma yafashe gahunda yo kwimura iyi miryango kuko yari ibayeho ubuzima butari bwiza, uhereye aho babaga ukageza n’aho bararaga, nk’uko aba basigajwe inyuma n’amateka ubwabo babyitangariza.

Umwe muri bo witwa Trifina Mukarukundo nawe witegura guhabwa imwe mu mazu 28 ari kubakwa, atangaza ko ashima ubuyobozi buriho bwabitayeho bukabakura mu bukode none bakaba bagiye kwicumbikira.

Mukarukundo yishimira ko yakuwe mu buzima bubi akaba agiye guhabwa inzu yo kubamo.
Mukarukundo yishimira ko yakuwe mu buzima bubi akaba agiye guhabwa inzu yo kubamo.

Ati: “Nari mbayeho nabi kabisa ndi mu bukode ariko ndashima Paul Kagame ko angejeje i Jali uyu munsi. Yampaye ingurube kandi ndabizi azampa n’inka.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwahawe inshingano zo kwita kuri abo basigajwe inyuma n’amateka, butakangaza ko yari umwe mu mihigo bari bafite muri uyu mwaka w’imihigo usojwe kandi bakaba barawujuje 100%.

Louise Uwimna, umuyobozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko kuba barabashije kubishyira mu mihigo kimwe n’ibindi bikorwa begezeho, atari byo bibashimisha ahubwo ari uburyo bigirira akamaro ababihawe.

Akarere ka Gasabo kari karahize ko byibura buri kagali kagomba kuba gafite ibiro byabo.
Akarere ka Gasabo kari karahize ko byibura buri kagali kagomba kuba gafite ibiro byabo.

Ati: “Iyo turebye ariya mazu twubatse, iyo turebye imihanda twubatse, ari amashanyarazi, ari n’amazi nk’uko maze kubivuga usanga ari ikintu twishimira cy’uko n’ubwo ari umuhigo tuba turwana n’amanota twe icyo tureba cyane cyane ni icyo umuturage ageraho.”

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 06/08/2013, ubwo itsinda rishinzwe kugenzura uko imihigo yashyizwe mu bikorwa yakozwe mu mirenge yose uko ari 15 igize aka karere.

Akarere ka Gasabo kandi kashoboye no kubaka icumbi rya mwarimu mu mirenge ya Nduba na Jali.
Akarere ka Gasabo kandi kashoboye no kubaka icumbi rya mwarimu mu mirenge ya Nduba na Jali.

Itsinda ryari riyobowe na Said Sibomaba, ryashimye muri rusange imihigo yose igera kuri 30 aka karere kahize. Ibyo bashimye cyane ni inyubako zitandukanye mu zubakiwe abatishoboye n’abacitse ku icumu n’ubufatanye bugaragara hagati y’abikorera n’akarere.

Iri tsinda ryasabye ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ko mu mwaka utaha bakomeza gushyira ingufu mu bitaragezweho neza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka