Gasabo: Abanyerondo ntibazongera kubura uko bivuza
Abagize irondo ry’umwuga mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali batangiye guhabwa ubwishingizi bw’ubuzima buzajya bubafasha mugihe bahuriye n’impanuka mu kazi.

Ubusanzwe iyo abanyerondo bahuriraga n’impanuka mu kazi, babifashwagamo n’umurenge ndetse n’akarere gusa ariko nabwo nibafashwe muburyo buhagije kubera ko nta ngengo y’imari yihariye yateganyijwe.
Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/11/2017, umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo wasinyanaga amasezerano na sosiyete ya Radiant irimo gutanga ubwo ubwishingizi, abanyerondo bavuze ko buzabafasha cyane, kuko bajya bahura n’impanuka zitandukanye mu kazi.
Nsengiyumva Moses umwe mu barara irondo muri Kimihurura ati “ubwishingizi buzadufasha cyane, kuko umunyerondo aramutse akomerekeye mu kazi, akagira impanuka agahanuka ku modoka, aramutse ahuye n’amabandi muziko baba bafite ibyuma, bizadufasha kwivuza kuko tuzaba dufite ubwishingizi”.
Mugenzi we witwa Mukamana Jacqueline, ati “hari mugenzi wacu wagonzwe n’imodoka, ariko icyo gihe iyo azakugira ubwishingizi yari kwivuza mu buryo butamugoye, nkaba mbona ubwishingizi ari igisubizo kuko iyo umuntu afite ubwunganizi nta kibazo ahura nacyo gikomeye”.

Murekatete Patricia umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimihurura, avuga ko guha ubwishingizi abanyerondo atari igisubizo kuribo gusa kuko bizanafasha imirenge n’uturere.
Ati “bizatubera igisubizo kuko umuntu akomerekeye ku kazi bazadufasha kumuvuza no kumukurikirana, agize ubumuga bwa burundu hari amafaranga azajya agenerwa ndetse anitabye Imana hari amafaranga azagenerwa umuryango we, bikaba bizadufasha cyane kurusha uko babaho batari mu bwishingizi”.

Ruzima John uhagarariye ishami rishinzwe gushaka amasoko muri Radiant, nawe ati “igihe cyose umunyerondo agize impanuka, tuvuge aramutse abuze ubuzima ari mu kazi tugenera umuryango we miriyoni imwe, yagira ubumuga bwa Burundi nabwo tukamuha miriyoni imwe, gukomereka byoroheje tukamuha ibihumbi ijana byo kwivuza”.

Umunyerondo wese uzajya wishingirwa agomba kuzajya yishyura amafaranga 750 buri kwezi ahwanye n’amafaranga 9000 ku mwaka. Mu murenge wa Kimihurura habarirwa abanyerondo 114.
Uretse mu murenge wa Kimihurura ubwishingizi bw’ubuzima bwanahawe abanyerondo bo mu mirenge ya Kimisagara, Nyarugenge, Gisozi na Kinyinya kandi ngo ni gahunda itazagarukira mu mugi wa Kigali gusa kuko no mu ntara izahagezwa.
Ohereza igitekerezo
|