Gasabo: Abantu 117 bazahugura abaturage kuri gahunda “ijisho ry’umuturanyi” yo kurwanya ibiyobyabwenge

Akarere ka Gasabo kahuguye bamwe mu baturage bazagafasha kurwanya ibiyobyabwenge, hifashishijwe kwigisha bagenzi babo mu midugudu batuyemo, gahunda ya Leta yiswe “ijisho ry’umuturanyi”.

Abatuye mu midugudu bazajya batunga agatoki ahacuririzwa cyangwa hanywebwa ibiyobyabwenge nk’imwe mu nzira zihamye zo kubica burundu; nk’uko Charles Kabanda umwe mu bagize komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu yatangaje.

Abahuguriwe kurwanya ibiyobyabwenge, hifashishijwe gahunda yiswe ijisho ry'umuturanyi.
Abahuguriwe kurwanya ibiyobyabwenge, hifashishijwe gahunda yiswe ijisho ry’umuturanyi.

Abantu 117 nibo batoranijwe guhugura abandi mu midugudu no guhagararira akarere mu tugari, ku bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko rw’aka karere kagize igice kinini cy’umujyi wa Kigali.

Mu bibangamiye iterambere ry’umujyi wa Kigali, ibiyobyabwenge biri mu biza ku isonga, nk’uko Kabanda yavuze, kuko urubyiruko (rugize umubare munini w’abaturage), arirwo rushoboye gukora.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka