Gasabo: Abagore bashima iterambere bagezeho babifashijwemo na CNF

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Gasabo, Kamashazi Donnah, yasobanuye icyo CNF ifasha mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, birimo igwingira ry’abana, iby’abana bata ishuri, iby’abangavu batwara inda z’imburagihe n’ibindi.

Yagize ati “Uyu munsi twagize inama rusange idasanzwe, aho twatumiye abafatanyabikorwa batandukanye,harimo imiryango itegamiye kuri Leta,(NGOs),abashinzwe iby’ubuzima, hari Abadepite ndetse n’abantu bafite inshingano zitandukanye mu rwego rw’Akarere ka Gasabo,n’ubundi dusanzwe dufatanya, ariko ubu bwo turagira ngo dukorere hamwe,n’iyo haba hari ikibazo gikeneye ubuvugizi,bukorwe kandi bukorwe ku buryo bufatika ku nzego zose”.

Kamashazi yavuze ko nk’inama y’igihugu y’abagore,bafatanya n’Akarere ka Gasabo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere abagore, cyane cyane abatishoboye, aho bamwe baba bafite imishinga iciriritse, abandi bacururiza ku dutaro, CNF ikabafasha binyuze mu kubigisha, kubashikira inkunga ndetse no kubakurikirana kugira ngo biteze imbere.

Tuyishime Sawuda, ni umwe mu bagore bashoboye kwiteza imbere babifashijwemo na ‘CNF’. Ubu ngo ni umudozi uri ku rwego rwiza mu iterambere mu gihe yahoze ari acururiza ku gataro azenguruka hirya no hino mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati “Ubundi njyewe nari umuzunguzayi nshuruza agataro, namenye CNF idusanze mu mugoroba w’ababyeyi, ndetse hari harimo n’abakora uburaya benshi, ni hariya mu Mudugudu w’Izuba, iratubwira iti mwaje mukajya kwiga ko turabishyurira mukikura muri ibyo bintu bizabateza ibibazo. Ubwo dutangira kwiga turi abagore 100, ariko ku munsi wa gatatu bari bashizemo hasigayemo abadamu 10, ariko ni muri abo icumi bari basigayemo ni njyewe washoboye gukomeza kwiga ndarangiza, aho nize ibijyanye n’ubudozi, nyuma nza kwiga ibyo gukora imitobe itandukanye”.

Nyuma yo kurangiza kwiga, baje kugaruka mu Mudugudu babaza abantu barangije kwiga,ndahaguruka mvuga ko narangije kwiga, barambwira bati shaka abandi badamu babashije kwiga, bariya baba bakorera ku mabaraza, ushake n’abandi bicuruza nyine b’indaya noneho mwishyire hamwe mukore Koperative twarayikoze, tuyita ‘Imbadukanamihigo’ dutangira turi abadamu 80 ariko nabwo abenshi bahita bacika intege babivamo… ”.

Nubwo abenshi bavuye muri Koperative ariko Sawuda n’abandi bakeya barakomeje, ndetse ubu ngo Koperative yabo imaze kugera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere, harimo kuba yarashyizeho ishuri ryigisha urubyiruko imyuga, ndetse Sawuda ubwe ngo yagiye no mu rugendoshuri muri Egypt ajya kureba uko ibijyanye n’ubudozi bikorwa muri icyo gihugu, byose abifashijwemo na ‘CNF’.

Tuyishime avuga ko CNF yanafashije mu kurwanya igwingira mu Mudugudu atuyemo, binyuze muri gahunda yiswe’ igikoni CNF’ bagateka bakagaburira abana ukabona ako ari byiza, ibyo byose ngo bigakorwa bakomeza gushishikariza abagore kuza bakajya muri Koperative bakiteza imbere, kuko ngo iyo umuryango witeje imbere utaba ugihuye n’ikibazo cy’igwingira n’ibindi.

Uwimana Alice, uhagarariye Koperative ‘Turimbe’ ikorera mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, ikaba igizwe n’ababyeyi bakuze bahoze batatanye buri muntu afite imashini akorera ku rubaraza, nyuma bishyira hamwe , bahuza imbaraga n’ubushobozi, bagura imashini zirindwi, nyuma y’aho ngo CNF yaje kubasura, isanga bafite izo mashini zirindwi ibakorera ubuvugizi babona inkunga iturutse mu Karere ka Gasabo gafatanije n’Umujyi wa Kigali, babona inkunga y’amafaranga Miliyoni ebyiri n’igice(2.500.000 Frw).

Uwimana yagize ati “Muri ayo mafaranga baduhaye, twari twababwiye ko tugomba kwigisha umwana w’umukobwa kuko ari iyo ntego yacu. Umwana w’umukobwa wabyariye iwabo, umukobwa dushaka kurinda inda itateganijwe, umudamu dushaka kurinda gucuruza agataro mu muhanda,umwana wacikije amashuri…, abo bose twarabigishije, tubigisha uburyo bwo kwihangira umurimo. Abo bose twabigishije tumaze guhabwa iyo nkunga mu 2018, kugeza 2019 twigishije abana 422,tumaze kubigisha bamwe bajya mu kazi mu nganda, abandi barakorera mu isoko Kimironko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka