Gasabo: Abagore bakemuye ibibazo byugarije umuryango bahawe indabo

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe mu Karere ka Gasabo hatangwa amashimwe arimo indabo ku bagore bagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Umuryango nyarwanda.

Muri ibyo bibazo hari amakimbirane hagati y’abashakanye, inda ziterwa abangavu, abana bata imiryango y’iwabo bakajya mu muhanda, ubusinzi n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubukene muri rusange.

Mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Gasabo, uwitwa Yankurije Betty yatanze ubuhamya ari kumwe na Uwihanganye Claude bashakanye, aho avuga ko gusinda k’uwo mugabo we kwari kugiye gusenya urugo.

Uwihanganye na we akavuga ko yumvaga kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge ari ukwibera mu munezero mwinshi (muri free), ku buryo ngo amafaranga yose yabaga yakoreye yayagemuraga mu kabari, bikagera n’ubwo afata inzoga z’imyenda(amadeni) akanagurisha ibikoresho byo mu nzu.

Uwihanganye avuga ko yaretse ibiyobyabwenge nyuma y’uko agiye gusengera muri Jubilee Revival Assembly, kwa Pasiteri Julienne Kabanda,
aho yararitswe n’umugore we hamwe n’umuryango w’iryo torero witwa ’Grace Room Ministries’, kuko yari yumvise ko haza kubera tombola.

Uwihanganye yagize ati "Nagiye nkurikiye tombola ariko isaha yari igeze yo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza, numva babwiriza ngo ’kureka ibiyobyabwenge’, none ubu urugo rwanjye rumeze neza, sinabeshyera hano imbere y’abantu bangana gutya."

Uyu mugabo n’umugore we bari mu bashimiye Pasiteri Julienne Kabanda ku kuba umuryango yashinze wa ’Grace Room Ministries’ warabafashije
gukira ubusinzi bwari bugiye kubasenyera cyangwa gupfakaza umwe muri bo.

Pastor Kabanda ari mu bagore bashimiwe kuba baragize uruhare mu kubanisha neza imiryango. Abayobozi bakaba bamuhaye igikombe cy’ishimwe n’indabo, hamwe n’abandi barimo abamotari b’abagore, abagore bagize amakoperative y’ubuhinzi hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF).

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, agira ati "Ururabo twatanze ni ukongera kwibutsa rwa rukundo hagati y’abagize umuryango (umugore, umugabo n’umwana), wabonye ko ari indabyo z’ibimera zitoshye, bivuze ko urukundo rwagombye gukomeza rutoshye kugira ngo umuryango ukomeze kubaho umeze neza."

Bayasese avuga ko mu cyumweru kimwe akarere kari kamaze kitegura kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore, hamwe n’abafatanyabikorwa bako babashije kunga(kubanisha neza) imiryango 51 mu 1320 basanze ifitanye amakimbirane mu Karere kose.

Bayasese ati "Turacyafite byinshi byo gukora, tuzifashisha umugoroba w’Umuryango, hari gahunda nyinshi aho abitegura kubana (nk’umugore n’umugabo) ari bo bazibandwaho muri uku kwezi kwa Werurwe, kwahariwe kwita ku mugore."

Kubona umuryango utekanye

Senateri Cyitatire Sosthène wifatanyije n’Akarere ka Gasabo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore, asaba abafatanyabikorwa bako gushaka ibisubizo byazana amahoro mu muryango kuko biwushoboza kurera abana neza, bigakumira ubuzererezi no kuba abangavu babyarira iwabo.

Senateri Cyitatire avuga ko kwirukana abangavu batwite bituma bamwe bahitamo guta abana babyaye, aho mu kigo cy’ababikira b’Abakalikuta i Kigali ngo hari abana babarirwa mu bihumbi batawe ku muhanda n’ababyeyi babo nyuma yo kubabyara.

Avuga ko hari n’abana bafatirwa mu biyobyabwenge bakajyanwa mu bigo ngororamuco, bagaruka imiryango yabo ikabinuba igira iti "cya kigoryi cyagarutse", bigatuma babisubiramo.

Senateri Cyitatire avuga ko ibyinshi muri ibi bibazo bikomoka ku makimbirane y’abashakanye, aho agira ati "Umwana wabonye se akubita nyina, ntabwo yongera kubaha uwo mubyeyi, ndetse hari n’ababyiruka bavuga ko na bo nibakura bazajya bakubita abo bashakanye."

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore muri uyu mwaka igira iti "Abagore ni ab’agaciro none n’ejo." Senateri Cyitatire akabasaba kwitinyuka bagakorera ingo zabo batitaye ku myumvire yagiye ibaheza inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka