Gasabo: Ababyeyi batandukanye banga kwiyandikisha mu irangamimerere bikagira ingaruka ku bana

Akarere ka Gasabo kihaye umuhigo wo gushakisha abagabo n’abagore batandukanye n’abo bashakanye kugira ngo bandikwe mu gitabo cy’ irangamimerere, gusa ngo ntibakunze kwigaragaza ku buryo bigira ingaruka ku buzima bw’akarere.

Rwamurangwa Steven Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo avuga ko bihaye umuhigo wo gushakisha ababyeyi batandukanye bakiyandikisha mu gitabo cy'Irangamimerere ku nyungu z'abana babo
Rwamurangwa Steven Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko bihaye umuhigo wo gushakisha ababyeyi batandukanye bakiyandikisha mu gitabo cy’Irangamimerere ku nyungu z’abana babo

Kubandika mu irangamimerere ngo ni imwe mu ngamba akarere kafashe zo guhangana n’ibibazo bigera ku bana birimo kubura ababitaho bikabaviramo,kurwara amavunja, kurwara bwaki ndetse abana b’abakobwa bagaterwa inda z’imburagihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yabibwiye abanyamakuru ku itariki ya 5 Kamena 2018 mu biganiro byari bigamije kubereka aho akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018.

Yagize ati “Hari ingo nyinshi zifite ibibazo bya gatanya byanyuze no mu nkiko. Kubera ibanga ribamo ba nyir’ubwite ntibashobora kubibwira ubuyobozi ngo biyandikishe mu bitabo by’irangamimerere.

Buriya n’ibibazo bimwe birimo iby’abana bava mu ishuri, iby’abarwara amavunja, iby’abana b’inzererezi bishamikiye aha. Kugira ngo dukore igenamigambi tuba tugomba kugira iyo mibare (y’abatandukanye)”

Imibare ituruka mu Karere ka Gasabo igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, abakobwa babyariye iwabo ari 764, abakirwaye amavunja bazwi kugeza ubu bakaba ari batanu, ndetse hakaba n’abakigaragaraho ibibazo by’imirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Languida Nyirabahire, yavuze ko abahuye n’ibyo bibazo bagiye bafashwa, by’umwihariko abarwaye amavunja,bagafashwa gutunganya inzu zabo “kuzikurungira cyangwa gushyiramo sima bakagurirwa n’ibiryamirwa kugira ngo baryame heza kuko ayo mavunja ubusanzwe bayaterwa n’umwanda”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 Akarere ka Gasabo gafite imihigo 86, ifite ingengo y’imari ya Miriyari 25 na ,Miriyoni zisaga 292 z’Amafaranga y’u Rwanda. Hejuru ya 95,3% by’iyo mihigo imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%, indi yiganjemo iy’ubukungu ikaba itarashyirwa mu bikorwa ku gipimo gishimishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko ibyo byatewe ahanini n’uko akarere kari kahize imihigo myinshi ugereranije n’utundi turere, ariko anemeza ko hari impamvu iyo mihigo itagezweho uko byari biteganijwe.

Yatanze urugero rw’umuhanda Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze utarakozwe ku gipimo akarere kari kihaye, avuga ko ku ikubitiro hari gahunda yo kuwusana bisanzwe, ariko nyuma akarere kagirwa inama yo kuwukora kawutegurira kuzashyirwamo kaburimbo.

Ibyo ngo byatumye udasanwa nk’uko byari byateganijwe mbere, ahubwo ukorwa mu buryo bwagutse kandi byasabye kwimura abaturage bagonzwe na wo, biba ngombwa ko hashakwa amafaranga yo kubishyura mbere yo kubimura.

Inkingi y’ubukungu ni yo yarimo imihigo myinshi, kuko yarimo imihigo 56 ifite agaciro ka miriyari umunani na miriyoni zisaga 127 z’Amafaranga y’u Rwanda, bingana na 64% by’ingengo y’imari yose yari iteganijwe ku mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Muri ibi biganiro Akarere ka Gasabo kanamuritse ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2018/2019, ingana na Miriyari 25 na Miliyoni zisaga 632 z’Amafaranga y’u Rwanda, aka karere kakaba karihaye intego yo kuzinjiza 51,5% by’iyo ngengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka