Gare ya Muhanga yeguriwe burundu ‘Jali Investment Ltd’

Akarere ka Muhanga keguriye burundu imigabane yako ingana na 6,6% Kompanyi itwara abagenzi ya Jali Investment Ltd, hakurikijwe amasezerano avuguruye akarere kasinyanye n’uwo mushoramari mu mpera z’umwaka wa 2020.

Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na RFTC yaje guhindura izina ikitwa Jali Investment Group
Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na RFTC yaje guhindura izina ikitwa Jali Investment Group

Ayo masezerano avuguruye yatumye ijanisha ry’agaciro k’ibyo akarere kashoye muri Gare ya Muhanga kagabanuka kava kuri 20% kagera kuri 6,6% bingana na Miliyoni 170frw, kuko ngo ibyari byakozwe mbere nta shingiro byari bifite.

Amasezerano mashya avuga ko igihe umwe mu bafatanyije kubaka gare yashaka kuvamo umwe ari we wahabwa uburenganzira bwa mbere bwo kugura imiganane y’undi, ari na ko byaje kwemezwa n’Inama Njyanama y’akarere.

Nsengiyumva François uyoboye Jali Investment Ltd, avuga ko bishimira kuba Akarere ka Muhanga kabeguriye imigabane kuko bigaragaza ko Kompanyi ya Jali Inestment Ltd ishoboye gutanga serivisi nziza mu gutwara abantu.

Avuga ko iyo inzego za Leta zifatanyije n’abafatanyabikorwa bikaza kugaragara ko ibintu byagenze neza, Leta ishobora kurekera umufatanyabikorwa ibyo bari bafatanyijemo ikagana mu bindi bikorwa bizamura abaturage bandi.

Agira ati “Akarere kasanze Jali ifite ubushobozi bwo gukoresha gare ya Muhanga neza, kandi tugatanga serivisi nziza, ari na ho Inama Njyanama yafashe umwanzuro w’uko akarere kagurisha imigabane yako dufatanyije. Twayiguze tuzayishyura mu byiciro, bizatwara amezi icumi tukaba tubishyuye amafaranga yose”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace, avuga ko kugurisha imigabane y’akarere muri gare ya Muhanga na Jali Investment Ltd, byakurikije amasezerano bagiranye, kandi hakanakurikizwa umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere kuko Leta idacuruza ahubwo itinyura abashoramari.

Agira ati “Leta ntabwo icuruza, ahubwo itinyura abashoramari, ni yo mpamvu twahisemo kugurisha imigabane y’akarere, n’ubusanzwe inyungu akarere kakuragamo ntabwo zari nyinshi kuko twabonaga nka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu ku mwaka. Twahisemo kugurisha imigabane yacu ingana na 6,6% by’igishoro cyose ku butaka twari twatanze”.

Ku kijyanye n’inyungu z’umuturage warebererwaga n’Akarere ka Muhanga, Kanyangira avuga ko ntacyo bizahungabanya kuko n’ubundi ibijyanye n’ibiciro by’ingendo bishyirwaho n’urwego ngenzura mikorere RURA.

Gare ya Muhanga ifite agaciro gasaga gato miliyali ebyiri, akarere kakaba kazegurira burundu Jali Investment Ltd imigabane yako yose, hamaze kwishyurwa amafaranga yose angana na miliyoni 170, nyuma yo gusinyana ayo masezerano Jali ikaba ihita yishyura 30% byayo, akabakaba miliyoni 50Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka