Gare ya Muhanga irakomeza gufungwa n’ubwo ingendo henshi zasubukuwe – Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko n’ubwo ingendo zihuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zemewe, Gare ya Muhanga ikomeza gufungwa kubera ko iri mu Murenge washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Gare ya Muhanga ntiyemerewe kwakira imodoka n'abagenzi kuko iri mu murenge uri muri Guma mu Rugo
Gare ya Muhanga ntiyemerewe kwakira imodoka n’abagenzi kuko iri mu murenge uri muri Guma mu Rugo

Guverineri Kayitesi atangaza ko imodoka zemerewe guca mu mujyi wa Muhanga zijya mu bindi bice ariko zitemerewe kuhahagarara zikuramo cyangwa zinjizamo abantu kuko nta muntu wemerewe kujya no kuva muri iyo mirenge.

Intara y’Amajyepfo ifite imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo ibarirwa muri 25 kubera ubwandu bwinshi bwa Covid-19, nk’uko byagaragajwe n’imibare y’ibipimo byagiye bifatwa muri iyo mirenge.

Umujyi wa Muhanga uri hagati mu Gihugu ukananyurwamo n’abagana Intara zitandukanye n’umujyi wa Kigali, uri muri Guma mu Rugo mu mirenge yawo yose iwugize ariko hakaba abibaza uko amabwiriza azakomeza kubahirizwa igihe imodoka zizaba ziwucamo zigana mu bindi bice.

Hari abavuga ko abaturage bashobora kwihereza ingendo kuko ntawamenya niba utwaye ikinyabiziga yaba avuye Muhanga, hari n’abavuga ko abantu banyura mu yandi mayira bakajya mu mujyi wa Kigali kuko byoroheye uri i Muhanga kujya gutegera imodoka ku Kamonyi no mu tundi duce.

Guverineri Kayitesi avuga ko inzego z’ubuyobozi zafashe ingamba zo kugenzura ko amabwiriza akomeza gukurikizwa kandi abaturage ubwabo basabwa gukomeza kuguma mu rugo kuko ari bo bifitiye akamaro.

Agira ati “Turakomeza gusobanurira abaturage ko amabwiriza akomeza kubahirizwa uko ari kugira ngo hatagira abashaka izindi mpamvu. Nk’ubu gare ya Muhanga irafunze kuko nta wemerewe kwinjira no kuva mu Murenge wa Nyamabuye iherereyemo, aho abantu bemerewe kugenda baragenda ariko mu mirenge iri muri Guma mu Rugo bikomeze kubahirizwa kugira ngo turebe ko ubwandu bwagabanuka”.

Yongeraho ati “Abaturage bari muri Guma mu Rugo bifuza gukora ingendo na bo barubahiriza ibisabwa bake impushya zibibemerera, abashaka kugenda barasaba izo mpushya abatazifite ntabwo bemerewe kugenda. Guma mu Rugo yashyizweho ku neza y’abaturage kugira ngo ubwandu buri hagati yabo bukomeze gukurikiranwa nta kubukwirakwiza”.

Guverineri Kayitesi avuga ko kwitwararika ari yo nzira yo gukurwa muri Guma mu Rugo nk’uko byagenze mu tundi turere n’umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka