Gare ya Kacyiru ikoreshwa n’abarenga 1000 ku munsi ikeneye ubwiherero

Abagenzi ndetse n’abakorera muri gare ya Kacyiru babangamiwe no kuba iyo gare ikoreshwa n’abantu barenga 1000 ku munsi, ikaba itagira ubwiherero.

Gare ya Kacyiru n'ubwo inyurwamo n'abantu benshi kutagira ubwiherero birabahangayikishije
Gare ya Kacyiru n’ubwo inyurwamo n’abantu benshi kutagira ubwiherero birabahangayikishije

Abagenerwabikorwa b’iyo Gare ngo bajyaga bajya gutira ubwiherero mu ngo zituriye Gare cyangwa ku bacururiza hafi aho, ariko ubu ngo ntabwo bakemera kubatiza, kubera umubare munini w’ababagana ku munsi.

Ubusanzwe iyo Gare ikoreshwa n’umubare w’abantu barenze 1000 ku munsi, bigatuma hari n’abashobora kumara iminota irenga 30 batarabona imodoka, kuko zikiri nke ugereranije n’umubare w’abagenzi.

Iyo hagize ukenera kwiherera biramugora kuhabona, ugasanga hari n’abafashe umwanzuro wo kwihagarika ahabonetse hose.

Sabigirwa Apolinaire ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu muri taxi voiture, avuga ko kutagira ubwiherero muri gare ari ikibazo kandi gikomereye abantu bose bahagenda.

Ati “Ubwiherero ni ikibazo gikomeye hano, ababishinzwe bakwiye gukora ibishoboka byose bukubakwa kuko birabangamye rwose”.

Abamotari bakoreramo ndetse n'abacuruza amakarita ya Telefoni babangamiwe no kutagira ubwiherero
Abamotari bakoreramo ndetse n’abacuruza amakarita ya Telefoni babangamiwe no kutagira ubwiherero

Muparasi Claude ni Umugenzi Kigali Today yasanze muri iyo Gare amaze iminota irenga 20, ategereje imodoka yerekeza mu mujyi.

Nawe yunga mu rya mugenzi we, avuga ko ubwiherero bukenewe muri iyo gare, ngo kuko hari igihe abagenzi bategereza imodoka umwanya munini bakabukenera.

Ati “Uhagaze aha umwanya muto, ntiwatinda kubona abantu barimo kwihagarika mu nkengero, kubera nta bwiherero”.

Abaturiye gare bajyaga batiza ubwiherero abagenzi, bavuga ko babicitseho, ngo kuko umubare wagendaga wiyongera w’abatira ubwiherero bigateza umwanda kandi bikanatuma ubwiherero bwabo bwuzura vuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephan, avuga ko ubusanzwe gare ya Kacyiru yari yubatswe, hateganywa ko nta mugenzi ugomba kuhatinda.

Ati “Iriya gare yubakwa yagombaga kuba aho imodoka zihagarara zisiga abantu, zigafata abandi byihuse zigakomeza urugendo zitahatinze (Bus stop).

Abatwara Taxi Voiture nabo ikibazo cy'ubwiherero bagihuje na bagenzi babo
Abatwara Taxi Voiture nabo ikibazo cy’ubwiherero bagihuje na bagenzi babo

Nyuma yo kubona ko byahindutse zihatinda, hafashwe icyemezo cyo kuhubaka ubwiherero, kugira ngo abahaatinda babukenera babashe kububona.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko icyatindije kubaka ubwiherero ari ikibazo cyo kubona ibyangombwa by’ubutaka bwo kubwubakaho.

Ubutaka bwabonetse bwari ubw’Umujyi wa Kigali, ubu wamaze kubwegurira Akarere ka Gasabo kugira ngo bwubakwemo ubwo bwiherero.

Mu gihe kitageze ku Kwezi kumwe, imirimo yo kubaka ubwiherero muri gare ya Kacyiru, ngo iraba yatangiye kuko na rwiyemezamirimo yamaze guhabwa isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka