Gare ya Huye izatahwa mu mpera za Gashyantare

Nyuma y’uko Abanyehuye basezeranyijwe ko gare bari kubakirwa na KVSS izatahwa muri Mata 2014 ariko ntibishoboke, ubu noneho ngo izatangira kwifashishwa mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

Nk’uko bivugwa na Enjeniyeri Dieudonné Shimirwa, umwe mu bayoboye imirimo y’ubwubatsi bw’iyi gare, ubundi hari hasanzwe hateganyijwe imirimo y’ibyiciro bibiri byo kuyubaka, harimo gutunganya aho imodoka zizajya zihagarara ndetse n’aho zizajya zinyura zinjira cyangwa zisohoka.

Ibi byari kujyana no kubaka inzu imwe y’ubucuruzi ndetse n’indi igenewe ubuyobozi bwa gare ifatanye n’aho abagenzi bafatira ibyo kunywa (cafétariat). Iyi mirimo yagombaga kurangirana n’ukwezi kwa Werurwe 2014, nyuma y’umwaka itangiye kuko yari yatangiye muri Werurwe 2013.

Imirimo yo kubaka iriya etaji iri iburyo iri mu byatumye iyi gare itinda gutahwa.
Imirimo yo kubaka iriya etaji iri iburyo iri mu byatumye iyi gare itinda gutahwa.

Ariko ngo bimaze kugaragara ko abifuza gukorera ubucuruzi muri gare bari benshi cyane, ugereranyije n’imyanya yari ihari, biyemeje kubanza kubaka indi nzu y’ubucuruzi iherereye ku bwinjiro bwa gare, yari igenewe mbere kuzubakwa mu cyiciro cya kabiri.

Ati “urebye n’ubungubu imyanya yo gucuririzamo iracyari mikeya kuko dufite 85 nyamara dufite amabaruwa asaba gukorera muri gare 580.”

Nyuma yo gutangira gukoresha iyi gare, biteganyijwe ko hazatangira imirimo y’icyiciro cya kabiri cyo kuhubaka inyubako zirimo indi nzu y’ubucuruzi ahagana aho imodoka zizajya zisohokera.

N’ubwo mbere byari biteganyijwe ko iyi nzu izaba ari hotel, ngo umubare munini w’abashaka gukorera muri gare watumye izagirwa iy’ubucuruzi kuri nivo ebyiri zibanza, ebyiri zindi zo hejuru zikazagirwa amacumbi.

Uko gare ya Huye izaba imeze niyuzura.
Uko gare ya Huye izaba imeze niyuzura.

Iyi gare nirangira neza, izaba irimo ibikenerwa n’abagenzi ndetse n’amamodoka ahinjira harimo sitasiyo ya esanse ndetse n’ahogerezwa imodoka.

Izaba irimo internet ku buryo abagenzi bifuza ikoranabuhanga rizabageraho, ndetse n’abashaka kuhakorera bizinesi ya interinet bakabibasha. Izaba irimo na za kamera zizajya zituma abaharinda umutekano babasha kumenya ibibera mu nguni zitandukanye z’iyi gare.

Ibi byose bizarangira bitwaye akayabo ka miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

MUBAZE NEZA NIBA KOKO YABA IFITE sitasiyo ya esanse MURI GARE???? Kuko byaba uri DANGER ku abagenzi n’abandi bose bakoresha Gare mu igihe haje INKONGI Y’UMURIRO muzi neza ko IDATEGUZA,

Muzana yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka