Gako: Perezida Kagame arasaba asasirikare bashya kutazatatira indahiro bakoze
Perezida Kagame yasabye abasirikare baba ofisiye bashya basaga 528 basoje ikiciro k’ishuri rya gisirikare, kudatatira igihango n’indahiro bakoreye imbere y’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Yabibasabye ubwo yabahaga ipeti rya Second leftenant mu ngabo z’u Rwanda mu muhango wabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena 2015.

Muri uyu muhango banarahiriye imbere ya Perezida wa Repuburika n’umunyamategeko ko bazaharanira ibyagirira buri Munyarwanda wese akamaro.
Perezida Kagame yabibukije ko iyo ndahiro barahiye ikubiyemo byinshi, cyane asababa gutekereza ku ijambo bavuze barahira ko batazatatira igihugu.
Yagize ati “Kuko ni muramuka mutatiriye amategeko azabahana kandi n’ababikoze aho bari hose bazabibazwa. Kuko iyo utatiriye igihugu utagira amahirwe, ibyo bikaba biterwa n’umuco wacu ndetse n’amateka yacu.”

Yabibukije ko bafite inshingano zikomeye ndetse ko bagomba guhora bazitekerezaho igihe cyose. Ati “Mugomba kurwana intambara ziri ngombwa, kandi zirwanira amahoro igihe ari ngomba haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.”
Perezida Kagame yababwiye ko binjiye mu ngabo bashaka kwiha agaciro bagaha n’igihugu cyabo kuko agaciro gahenda.
Aba basirikare bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 19 na 24, ni gahunda ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwihaye kuko ubu abazajya bajya mu ngabo batazaba barengeje imyaka 25, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig. General Joseph Nzabamwita.

Ati “Iyi ni gahunda ubuyobozi bwafashe kuko hazajya baza abarangije amashuri yisumbuye hanyuma bakajya kwiga kaminuza biga ibijyanye n’amasomo asanzwe ndetse n’ayagisirikare.”
Iyi gahunda ikaba izatangiranga n’umwaka w’amashuri utaha, kuko ubu ababishaka barimo kwiyandikisha. Izakorwa kubufatanye bwa Minisiteri y’Ingabo na kaminuza y’u Rwanda. Mu bahawe ipeti rya 2 Lt harimo abakobwa 60. 10 nibo batabashije guhabwa iri peti kuko batarangije amasomo ku mpamvu zitandukanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona ari fresh umusaza azigutu nga ingabo nokuzitamo kugirango zikomeze kubaka urwanda
dushigikiye gahunda nziza i ngabo zurwanda zikomeje kutugezaho bakomerezaho
Dushimiye komugiye kujyamudufasha mumyigire