Gako: Hatangijwe itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga
Kuri uyu wa 30/07/2013, mu kigo cya gisirikare cya Gako mu karere ka Bugesera, hatangijwe icyiciro cya 6 cy’itorero ry’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga rwitwa Indangamirwa.
Ubwo yatangizaga iryo torero ku mugaragaro, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, yasabye urwo rubyiruko kureba aho ruvuye, aho rugeze naho rujya kugirango rubashe gutegura ubuzima bwabo buri imbere.
Yagize ati “mugomba kwiha gahunda y’ibyo mushaka kugeraho kandi mukiha n’igihe, ibyo bizatuma mudatinda kubigeraho”.

Minisitiri Nsengimana yabwiye urwo rubyiruko kandi ko rugomba kugendera ku bintu bine kugirango rugere ku ntego rwihaye, ibyo akaba ari ukwigirira icyizere, kugira imyitwarire myiza, gukora cyane ndetse no guhanga ibishya.
Yagize ati “Niyo wajya he ukiga byinshi ariko nta muco w’igihugu cyawe ufite, usanga ntacyo bimaze, icyangombwa ni uko ubumenyi muhabwa muri mu mahanga mugomba kumenya umuco nyarwanda kuko aribyo bizabahesha agaciro mu byo mukora”.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Bonifase, yabwiye urwo rubyiruko ko Leta y’u Rwanda yitaye ku bana b’abanyarwanda baba mu mahanga, kubera ko ari umutungo ukomeye igihugu kitagomba kwirengagiza.

Yagize ati “Uru rubyiruko, ubu nibo bagomba kwiyubakira igihugu cyabo aho ku gisenya, ibyo muzigira hano mugomba kubiha agaciro gakomeye kuko ari mwe mu bagomba kubaka igihugu cyibabereye kandi kibereye n’abazabakomokaho”.
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri torero Gakwaya Joan wavuye mu gihugu cya Canada, yatangaje ko nyuma yo guhabwa amasomo ku muco nyarwanda azasubirayo akababwira uburyo igihugu cye kiyubatse.
Ati “nzababwira ukuntu kiyubatse gishingiye mu bufatanye Abanyarwanda bafite kandi ubwo bufatanye nibwo bwaranze Abanyarwanda ba kera hataraza abakoroni”.

Cyiza Joyeuse wavuye mu gihugu cy’u Burundi avuga ko nasubirayo agiye kwereka abo yasize ishusho abonye mu Rwanda, ibi ngo bimuhaye ingufu zo kuba umusingi mu mpinduramatwara w’iterambere igihugu kirimo.
Iri torero ryitabiriwe n’urubiruko 276 barimo abahungu 204 n’abakobwa 72 rwaturutse mu bihugu 16 , byo hirya no hino ku isi, rizamara ibyumweru bibiri.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aba sha n’abana babagaga!
Ariko nibarize; aba na bo bazirihira hakurikijwe icyemezo gishya cyo gutanga za bourses hakurikijwe ibyiciro?? cg.....