Gako: Hatangijwe itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga

Kuri uyu wa 30/07/2013, mu kigo cya gisirikare cya Gako mu karere ka Bugesera, hatangijwe icyiciro cya 6 cy’itorero ry’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga rwitwa Indangamirwa.

Ubwo yatangizaga iryo torero ku mugaragaro, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, yasabye urwo rubyiruko kureba aho ruvuye, aho rugeze naho rujya kugirango rubashe gutegura ubuzima bwabo buri imbere.

Yagize ati “mugomba kwiha gahunda y’ibyo mushaka kugeraho kandi mukiha n’igihe, ibyo bizatuma mudatinda kubigeraho”.

Urubyiruko rwasabanye na minisitiri urushinzwe.
Urubyiruko rwasabanye na minisitiri urushinzwe.

Minisitiri Nsengimana yabwiye urwo rubyiruko kandi ko rugomba kugendera ku bintu bine kugirango rugere ku ntego rwihaye, ibyo akaba ari ukwigirira icyizere, kugira imyitwarire myiza, gukora cyane ndetse no guhanga ibishya.

Yagize ati “Niyo wajya he ukiga byinshi ariko nta muco w’igihugu cyawe ufite, usanga ntacyo bimaze, icyangombwa ni uko ubumenyi muhabwa muri mu mahanga mugomba kumenya umuco nyarwanda kuko aribyo bizabahesha agaciro mu byo mukora”.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Bonifase, yabwiye urwo rubyiruko ko Leta y’u Rwanda yitaye ku bana b’abanyarwanda baba mu mahanga, kubera ko ari umutungo ukomeye igihugu kitagomba kwirengagiza.

Umugaba mukuru w'ingabo n'umuyobozi wa Polisi bari bitabiriye icyo gikorwa.
Umugaba mukuru w’ingabo n’umuyobozi wa Polisi bari bitabiriye icyo gikorwa.

Yagize ati “Uru rubyiruko, ubu nibo bagomba kwiyubakira igihugu cyabo aho ku gisenya, ibyo muzigira hano mugomba kubiha agaciro gakomeye kuko ari mwe mu bagomba kubaka igihugu cyibabereye kandi kibereye n’abazabakomokaho”.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri torero Gakwaya Joan wavuye mu gihugu cya Canada, yatangaje ko nyuma yo guhabwa amasomo ku muco nyarwanda azasubirayo akababwira uburyo igihugu cye kiyubatse.

Ati “nzababwira ukuntu kiyubatse gishingiye mu bufatanye Abanyarwanda bafite kandi ubwo bufatanye nibwo bwaranze Abanyarwanda ba kera hataraza abakoroni”.

Bafashe ifoto y'urwibutso.
Bafashe ifoto y’urwibutso.

Cyiza Joyeuse wavuye mu gihugu cy’u Burundi avuga ko nasubirayo agiye kwereka abo yasize ishusho abonye mu Rwanda, ibi ngo bimuhaye ingufu zo kuba umusingi mu mpinduramatwara w’iterambere igihugu kirimo.

Iri torero ryitabiriwe n’urubiruko 276 barimo abahungu 204 n’abakobwa 72 rwaturutse mu bihugu 16 , byo hirya no hino ku isi, rizamara ibyumweru bibiri.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

aba sha n’abana babagaga!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Ariko nibarize; aba na bo bazirihira hakurikijwe icyemezo gishya cyo gutanga za bourses hakurikijwe ibyiciro?? cg.....

ivubi yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka