Gakenke : Yirukanwe mu nzu ya se ahitamo gukambika imbere yayo
Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa Uwizeyimana Elysée Nadia akambitse imbere y’inzu y’iwabo n’utwe twose, nyuma yo kwirukanwa na se umubyara. Avuga ko azahava ari uko umubyeyi we amusobanuriye aho yerekeza.
Tariki 15/03/2012 nibwo uyu mukobwa wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye yirukanywe muri iyo nzu yabayemo kuva afite amezi atandatu nyina umubyara akitaba imana, nk’uko abyemeza.
Yayibanagamo na nyirasenge witwa Spéciose Mujawayezu ari nawe wamureze, bose birukaniwe igihe kimwe mu rwego rwo kurangiza urubanza ise witwa Léonidas Nizeyimana yaburanaga n’abavandimwe be barimo uyu Mujawayezu n’undi witwa Emmanuel Kuradusenge.
Ni mu rubanza RC 0351/10/TB/GAK rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke kuwa 27/05/2011 rwanzuye ko Nizeyimana Léonidas atsindiye iyo nzu.

Ibintu byose biri hanze.
Kuwa kane, tariki ya 15/03/2012, mu masaha ya mbere ya saa sita, umuhesha w’inkiko w’umwuga aherekejwe n’abashinzwe umutekano yashyize mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, asohora Mujawayezu Speciose n’Uwizeyimana Elysee Nadia, harafungwa.
Mujawayezu na Kuradusenge bakavuga ko inzu ari iy’umuryango wabo kuko bayibayemo kuva mu mwaka w’i 1987 n’i 1988 nyuma y’uko ise Nkiranuye Camille yitabye imana.
Abo bavandimwe ba Nizeyimana baratanze ikirego mu rukiko barega Nizeyimana wazunguye umutungo wa se umutungo ubarirwa mu mamiliyoni.
Inzu ntiri mu mutungo yaragijwe
Bitewe n’uko nyina yari afite uburwayi bwo mu mutwe, Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhengeri rwemeje mu rubanza RC no 97/R3/1986 y’uko Nizeyimana Léonidas wari umwana mukuru mu muryango ahawe uburenganzira bwo gucunga umutungo wa se akawutungamo abavandimwe be.
Mu mutungo yaragijwe n’umuryango harimo amakamyo abiri, imirima n’amashyamba ndetse n’amazu abiri. Ariko, mu byo yahawe gucunga twaboneye kopi, ntabwo hagaragaramo iyo nzu.
Tuvugana kuri telefoni igendanwa, Nizeyimana yemeza ko inzu yayubatse mu mafaranga y’inguzanyo ya miliyoni 1.5 yahawe na BCR mbere y’i 1994.
Kugeza uyu munsi ntabwo yari yarangije kwishyura iyo nguzanyo hamwe n’inyungu zayo. Bityo, akavuga ko na we ubwe inzu atari iye, ari iya banki, nk ‘uko akomeza abyivugira.
Umwana abiguyemo
Uwizeyimana Elysée Nadia wemerwa na se umubyara, avuga ko iyo nzu nyina yayishakiyemo kandi na we ayirererwamo kuva ari mwana muto kugeza ubu afite imyaka 20, akumva ayifiteho uburenganzira ku buryo atayirukanwamo.
Akomeza avuga ko atagomba kuyiva iruhande n’ibye byose atabonye se kugira ngo amusobanurire aho yerekeza.
Tuvugana kuri telefone ngendanwa, Uwizeyimana Léonidas, umubyeyi wa Uwizeyimana Nadia utahagaragaye igihe yasubizwaga inzu ye, yadutangarije ko impamvu yatumye ataboneka ari uko yabonye hari ibibazo by’amananiza yumvikana n’umwavoka kuzakurikirana iby’ iyo nzu kugeza ayibonye hanyuma akabona igihembo cye.
Yongeraho ko yemera umwana we kandi akaba yiteguye kumwakira iwe kuko ngo ahafite icyumba cye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|