Gakenke: Yatawe muri yombi akekwaho kwiyicira umugore

Umugabo witwa Habumugisha Eliezel yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we witwa Uwineza Christine, wari unatwite inda nkuru, asanzwe mu nzu babanagamo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu yamaze no gushiramo umwuka, hagakekwa ko byaba byakozwe n’uwo mugabo we.

Mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, ubwo byamenyekanaga ko Uwineza yagwiriwe n’urukuta rw’inzu bari batuyemo mu Kagari ka Busanane Umurenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, abaturage bihutiye kumukuramo ibyamugwiriye, bamwihutana kwa muganga, bamugejejeyo mu gusuzuma basanga yamaze gushiramo umwuka.

Abari basanzwe bazi iby’imibanire y’aba bombi, bakeka ko intandaro y’uru rupfu yaba ari amakimbirane ashingiye ku bushoreke uwo mugore yajyaga ashinja umugabo we.

Umwe yagize ati "Uriya mugore yatubabaje cyane kuko yari akiri mutoya kandi abanye n’abaturanyi neza. Gusa we n’umugabo we bajyaga bapfa inshoreke, binavugwa ko yari imaze n’iminsi yubakiye uwo mugabo inzu za annexe zegeranye n’aho basanzwe baba, zikaba zendaga kuzura kuko yari yaramaze no kuzisakara".

Ati "Dukeka rero ko Umugabo yaba yaratekereje kugerageza kwikiza uwo mugore we, anoza umugambi wo kumwica, ari nabyo yakoze yarangiza agakurikizaho kumuhirikiraho uru rukuta rw’inzu agira ngo agaragaze ko rwamugwiriye, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso no kuyobya uburari".

Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa kumi z’urukerera rwo ku wa kane tariki 28 Ukuboza 2023, nyuma y’aho abaturanyi b’uyu muryango banyuraga kuri uru rugo, bagatungurwa no kubona urukuta rw’inzu rwahirimye mu gihe nta n’imvura yaherukaga kuhagwa, mu kwinjiramo ngo barebe icyabiteye bagasanga rwagwiriye umugore, bakihutira gutabaza abandi baturage.

Iby’amakimbirane ashingiye ku bushoreke binagarukwaho na Sedo w’Akagari ka Busanane, Mukasine Genereuse, uvuga ko hari hashize amezi atandatu umugore agejeje mu buyobozi bw’Akagari ikibazo cy’ubushoreke yakekaga ku mugabo we, ndetse ngo icyo gihe bwanabatumyeho bombi baraganirizwa.

Ati "Umugore yajyaga acyekera Umugabo we ingeso y’ubushoreke bigateza amakimbirane hagati yabo yombi. Icyakora sinajyaho ngo nemeze koko ko uwo mugabo yagiraga inshoreke kuko nta wigeze abimufatiramo, ariko umugore we yabumushinjaga".

Ati "Byongeye kandi hari hashize nk’amezi atandatu aje kurega umugabo we mu buyobozi, yewe icyo gihe twabatumyeho mu kubaganiriza umugabo abihakana yivuye inyuma, biba ngombwa ko dusaba umudamu ko yakomeza gushakisha amakuru n’ibimenyetso bifatika twese dufatanyije; kugeza ubu nta yandi arenzeho twari twakabonye".

Uwo mugabo akaba yahise afatwa atabwa muri yombi hanatangizwa iperereza rigamije gusesengura icyihishe inyuma y’urupfu rw’uwo mugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWOMUNTU YAKOZE AMAKO SA PE YAKABIHA NIWE ??

NDATIMANA CLOUDE yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka