Gakenke: Yasanze umugore we amuca inyuma havuka imirwano

Umugabo wo mu Kagari ka Bushoka mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yasanze umugabo mu buriri bwe asambana n’umugore we, haba amakimbirane yavuyemo gukomeretsanya, birangira uko ari batatu bajyanywe mu bitaro bya Ruli.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimaba Jean Bosco, yemeje ayo makuru, avuga ko umugabo yatashye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, asanga undi mugabo ari mu rugo rwe asambanya umugore we.

Ngo Nyirurugo akimara kubagwa gitumo, yafashwe n’uburakari ahita afata umuhoro atema uwo mugabo ku rutugu no ku itako, ndetse atema n’umugore we mu mugongo amuca n’urutoki, naho (nyirurugo) akomereka ku kuboko.

Gitifu Hakizimana yavuze ko nyuma y’ayo makimbirane, abo batatu bahize bajyanwa mu bitaro bya Ruli, aho kugeza ubu bari kwitabwaho n’abaganga.

Uwo muyobozi yavuze ko muri uwo muryango ufite umwana umwe w’imyaka ine, ngo hakunze kuvugwamo amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo, n’ubwo bitigeze bigera ku rwego rwo gucana inyuma ku mugaragaro no gukomeretsanya.

Avuga ko ubusambanyi bugera aho umugabo asambanya umugore w’undi, anamusanze mu rugo iwe abifata nk’umwanda, ari naho ahera asaba abaturage kubyirinda.

Ati “Ubusambanyi ubundi ni umwanda, ariko gufata umuntu noneho ukamujyana ku buriri bw’umugabo wawe ni bibi kurushaho, niyo mpamvu dukomeza gushishikariza abantu bose kwirinda uwo mwanda, ariko tukarushaho kwirinda kwimika umubano mubi mu bantu, mu kubarinda gukora amakosa”.

Yasabye abatuye Umurenge wa Ruli kandi kwirinda ibyaha bituma umuryango usubiranamo, hakimikwa umuco wo kuganira, anabasaba kwirinda ingeso mbi z’ubusambanyi, gucana inyuma ariko anabibutsa kwirinda kwihanira.

Abibutsa no gutanga amakuru ku gihe, bitabaza ubuyobozi kugira ngo birinde gukomeretsanya bishobora kuvamo n’impfu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka