Gakenke: Yafatanywe amasashe yayahishe mu mifuka y’ibijumba

Ku wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022, ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yafashe Habiyaremye Jean Damascène w’imyaka 27, yafatanywe amasashe 2,000 yayashyize mu mufuka w’ibijumba ayajyanye kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali, akaba yarafatiwe mu isoka ryo mu Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Rusagara, Umudugudu wa Gakenke.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yavuze ko gufatwa kwa Habiyaremye byagizwemo uruhare n’abaturage kuko bari bamaze iminsi bamucyeka.

Yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi ibiri bamubona ku isoko ryo mu Gakenke afite umufuka wuzuyemo ibijumba ateze imodoka zijya mu Mujyi wa Kigali. Bacyetse ibyo aba afitemo nibwo ku wa Gatatu bahamagaye Polisi iraza isaka umufuka yari afite wuzuyemo ibijumba. Abapolisi basutse hasi ibijumba basanga hagati harimo amasashe ibihumbi Bibiri.”

CIP Ndayisenga yakomeje avuga ko Habiyaremye amaze gufatwa yemeye ko amasashe yayakuraga ahitwa Kamubuga mu Karere ka Gakenke akajya kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko aya masashe aba yavuye mu gihugu cya Uganda akinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

CIP Ndayisenga yaboneyeho kongera kwibutsa abantu ko mu Rwanda amasashe atemewe bitewe n’ubushakashatsi bwagaragajwe n’inzego zishinzwe ibidukikije, aho zagaragaje ko agira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Yagize ati “Inzobere mu bidukikije bavuga ko ariya masashe agira ingaruka ku bidukikije harimo gutuma ubutaka butera kuko aho yageza ntabora, hari n’abayatwika umwotsi wayo ukangiza ikirere. Amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese ufatanywe amasashe, ni yo mpamvu dukangurira abantu kwirinda ikoreshwa ry’amasashe ndetse bakihutira gutanga amakuru aho bayabonye hose.”

Yashimiye abaturage bo mu isoko ryo mu Gakenke batanze amakuru Habiyaremye agafatwa, yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira hakorwe iperereza.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka