Gakenke: Uwari umaze iminsi ibiri agwiriwe n’ikirombe yagikuwemo agihumeka

Umugabo witwa Habarurema wari umaze iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, yagikuwemo akiri muzima.

Habarurema yakuwe mu kirombe nyuma y'iminsi ibiri akiri muzima
Habarurema yakuwe mu kirombe nyuma y’iminsi ibiri akiri muzima

Habarurema yagwiriwe n’icyo kirombe ari kumwe na mugenzi we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo bari mu bikorwa byo kugitunganya kugira ngo bagenzi babo b’abakozi bagomba kukizindukiramo, babone uko bakomeza akazi.

Mu gihe bari muri ibyo bikorwa imvura yari yaguye ari nyinshi ubutaka bwamaze gusoma, ari na byo byaje kuba intandaro yo kubagwaho bombi, mugenzi we itaka riramuhushura abasha kuvamo, naho Habarurema kimuhirikira mu mwobo aheramo.

Ibikorwa byo kumushakisha byatangiye mu rukerera rwo ku wa gatatu, burinda bwira batamubonye barasubika, bikomeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, ku bw’amahirwe bamukuramo agihumeka.

Bakoze ibishoboka byose mu gutabara Habarurema bityo ararokoka
Bakoze ibishoboka byose mu gutabara Habarurema bityo ararokoka

Ni amakuru Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, yahamirije Kigali Today agira ati "Twagize amahirwe tumukuramo akiri muzima. Gusa byagaragaraga ko ananiwe cyane kubera ibyondo byinshi n’amazi y’ibiziba byari byamurengeye. Twihutiye gushaka ambulance imujyana ku bitaro bya Ruli kugira ngo yitabweho".

Mu gukura Habarurema mu kirombe cyari cyamugwiriye, ubuyobozi guhera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru bwari kuri iki kirombe, ndetse n’abaturage benshi, hifashishwa ibikoresho byabugenewe mu gutobora, amapiki, amasuka bagenda bacukura bakurikiye icyobo cyahirimiyemo, ari nako bifashisha imashini zikogota amazi ziyavana mu bujyakuzimu bwo mu butaka, dore ko imiterere y’aho iki kirombe kiri bitashobokaga kwifashisha imashini kabuhariwe mu gucukura imisozi.

Nyuma y’ibi hahise hafatwa icyemezo cyo kuba hafunzwe by’agateganyo ibirombe 27 byo muri ako gace, kugira ngo bibanze bikorerwe igenzura, cyane ko ari no mu bihe by’imvura nyinshi.

Abayobozi nabo bari bahari
Abayobozi nabo bari bahari

Mayor Nizeyimana akomeza agira ati "Ni ibirombe bisanzwe bikora binafite ibyangombwa, ariko twabaye tubihagaritse kugira ngo byongere bikorerwe igenzura mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka, zabiberamo muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi".

" Turasaba abafite ibirombe n’ababikoramo kwigengesera muri iyi minsi, no kugenzura kenshi ko bitashyira ubuzima bw’ababikoramo mu kaga".

Ikirombe cyakuwemo Habarurema giherereye mu Murenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe, kikaba ari icya Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Ruli Mining Trade Ltd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe Imana yakoze peuh Kd Nubuyozi bwakoze cyane🙏

Cyizere josiane yanditse ku itariki ya: 12-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka