Gakenke: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye korozanya inka

Mu mirimo inyuranye urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje gukora rutagamije ibihembo muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo no guteza imbere igihugu n’abagituye, batangiye baremera abatishoboye amatungo magufi banabubakira, none bageze ku rwego rwo korozanya inka.

Batangiye gahunda yo korozanya inka
Batangiye gahunda yo korozanya inka

Ku ikubitiro bakusanyije amafaranga akabakaba ibihumbi 400, baremera inka mugenzi wabo witwa Bangankira Jean Bosco wo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kumushimira ubwitange bukomeje kumuranga mu kazi kabo ka buri munsi, ahesha isura nziza akazi k’ubukorerabushake aho atuye.

Dunia Sadi, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today ko mu byo bakora harimo guharanira guteza imbere igihugu cyababyaye, badategereje izindi nkunga yise Akimuhana kaza imvura ihise.

Ngo ni uburyo bwo gutanga urugero no kwigisha abaturage gukunda igihugu, babereka ko igihugu gikeneye imbaraga zabo, no kwishakamo ibisubizo aho guhora bateze amaso Leta.

Yagize ati “Ntabwo twakwemera ko Leta ikomeza kubazwa ibintu byose kandi duhari dufite amaboko nk’imbaraga z’igihugu, ntabwo bishoboka, ni yo mpamvu tugomba kwishakamo ibisubizo dufasha igihugu cyacu dukunda, twe ubwacu twishatsemo imbaraga tugura iyi nka amafaranga agera ku bihumbi 380, turavuga tuti reka tuyiremere mugenzi wacu akirigite ubukire bivuye mu maboko yacu no mu bushobozi buke dufite”.

Arongera ati “Uyu mugenzi wacu ni we twahisemo ku ikubitiro, ni mu buryo bwo kumushimira ubutwari bukomeje kumuranga mu kwitabira umurimo n’ibikorwa by’abakorerabushake, tumuziho no gukunda umurimo ndetse n’imyifatire myiza, ni we iki gikorwa kibimburiyeho kandi turagikomeza kugeza ubwo inka izagera kuri bose muri twe, kandi tumutegerejeho kwitura abandi”.

Bangankira Jean Bosco waremewe, yashimiye bagenzi be bamuzirikanye bamugenera inka, abizeza ko atazigera abatetereza mu gukora ibikorwa byubaka igihugu, anabizeza ko agiye korora neza inka agabiwe aho yiteze kwitura abandi”.

Zimwe mu ntego z’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gakenke, harimo kurwanya abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gukunda igihugu n’abagituye, baharanira kugiteza imbere nk’imbaraga z’ejo hazaza nk’uko Dunia Sadi akomeza abivuga.

Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ko ukunda igihugu ureberera abahungabanya umutekano wacyo, ntabwo ushobora gukunda igihugu ubona umwana w’umunyarwanda yicwa na bwaki, ntabwo ushobora gukunda igihugu ureba ikibi ukagihishira, rero nk’urubyiruko rw’abakorerabushake ni ugukunda igihugu mu gukora ibikorwa biganisha kuri iyo ndangagaciro yo Gukunda igihugu”.

Yavuze ko kwishakamo ibisubizo ariyo ntero yabo, aho bemeza ko bazakomeza ibikorwa byose biganisha ku iterambere ry’igihugu.

Ati “Igihugu cyacu aho kigeze ni heza, tumeze neza tuyobowe neza, ni yo mpamvu rero dukwiye kuba dutekereza neza, kuko turabizi ko cyavuye kure hashoboka, ubu rwose igihugu cyacu kiraryoshye, ni yo mpamvu natwe dukwiye kuryoha, tukaryohesha bagenzi bacu, tukabaremera, uru ni rwo rugamba turwana na rwo rw’iterambere, kandi turabishoboye nta rundi rwitwazo”.

Ni urubyiruko kandi rukomeje ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho batangiye igikorwa cyo kubakira inzu uwasizwe iheruhero na Jenoside utuye muri ako karere, ibikorwa bakora bifashishije imbaraga zabo badategereje inkunga ivuye ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka