Gakenke: Umwarimu yatwawe n’amazi arapfa

Mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Habyarimana André wigishaga muri GS Rukura, watwawe n’umwuzure ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ubwo yageragezaga kwambuka ikiraro cyari cyarengewe n’amazi y’imvura yari imaze kugwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru bayabwiwe n’abagore babiri bari kumwe n’uwo mwarimu, aho bo barokowe n’amakenga bagize banga kwambuka icyo kiraro.

Ati “Ni amazi yamutwaye bamushakishije bamubona yapfuye. Ubutumwa ni uko abaturage bacu mu gihe babonye nk’imvura iguye, ubundi bibaye na byiza ni uko yaba ari nk’ahantu yasomye akantu yacumbika akararayo. Birashoboka ko yari yavuye ku kazi kare akanyura ahandi hantu, yari mu nzira ataha”.

Arongera ati “Abagore babiri bari kumwe bo banze kwambuka baravuga bati aha hantu hatabona n’imvura yaguye gutya ntabwo twambuka, arababwira ati ntimugatinye aba arambutse aba abuze atyo, ni na bo batanze amakuru, bati twari kumwe n’umuntu none amazi aramutwaye. Gutinya kwabo kwabafashije, twari kubura benshi iyo bambukira rimwe”.

Meya Mukandayisenga yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’abo basanzwe bakorana muri GS Rukura, avuga ko icyo kiraro cyateje impanuka gisanzwe gikoreshwa ndetse avuga ko n’imodoka zikinyuraho, gusa asaba abaturage kucyitondera mu gihe imvura yaguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana immwakire mubayo

Pete yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Imana immwakire mubayo

Pete yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Imana immwakire mubayo

Pete yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Ubwo se uwo mwalimu ninde? Nta mazina yagiraga?

Padiri yanditse ku itariki ya: 20-02-2024  →  Musubize

Peter’mwalimu yitwaga Habyarimana Andre

Pete yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka