Gakenke: Umusore yafatanywe amadolari y’amiganano 250

Umusore uvuga ko akomoka mu Murenge wa Muhondo, akarere ka Gakenke bamufatanye amadolari y’impimbano 250, ubwo bamufataga bamukekaho kwiba ibikoresho byo mu rugo, kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2012.

Uyu musore udafite irangamuntu, avuga ko yitwa Fiston Nizeyimana, yafatiwe mu Kagali ka Busoro, umurenge wa Ruli, nyuma y’uko umukobwa w’urugo rwibwe abonye uwo musore afite umunzani usa n’uw’iwabo avuga ko ashaka imyumbati yo kugura.

Uwo mukobwa witwa Monique Uwayezu yahise yiruka, ageze mu rugo asanga bibwe amashuka, lecteur ya televisiyo, umunzani n’ibindi. Avuga ko bamugenze runono bamubonye agerageza kwiruka ariko ntibyamuhira abaturage bamufata, abandi bajura bari kumwe babasha kubacika.

Nizeyimana avuga ko yazanwe n’undi muntu yirinda kuvuga amazina ye baje kwiba imari mu rugo rw’umuturage.

Uyu musore yanafatanwe amadolari mpimbano y'amadolari n'irangamuntu y'umuntu wibwe . (Photo: N. Leonard).
Uyu musore yanafatanwe amadolari mpimbano y’amadolari n’irangamuntu y’umuntu wibwe . (Photo: N. Leonard).

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 ashimangira ko muri icyo gitondo Nizeyimana yaje iwabo amubitsa igikapu kirimo imyenda n’inkweto. Akomeza avuga ko yari asanzwe amubona hafi y’iwabo acungacunga ariko ntiyinjiraga mu rugo.

Inkeragutabara zamusanganye inoti nzima y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda n’inoti eshanu za 50 z’amafaranga mpimbano y’amadolari n’indangamuntu y’umubyeyi wigeze kwibwa mu rugo muri ako kagari babura n’iyo rangamuntu.

Nizeyimana asobanura ko abagenzi be bari kumwe bajyanye ibikoresho by’abaturage ari bo ba nyir’ayo mafaranga mpimbano y’amadolari.

Mu nama y’umutekano yateranye kuwa Kane tariki 29/11/2012, abayobozi n’abashinzwe umutekano bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amafaranga mpimbano arimo ibipapuro abatekamutwe bashukisha abaturage ko ni amadolari bakabaha amafaranga y’u Rwanda mazima.

Ubuyobozi bwasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kwigisha abaturage kugira ngo abo batekamutwe badakomeza gucuza abaturage.

Leonard Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka