Gakenke: Umusore utabona arashinjwa kwiba miliyoni ebyiri n’ibindi bikoresho
Thacien Mpungirehe uzwi ku izina rya “Ninja”, arashinjwa n’abandi babana n’ubumuga bo mu Karere, ko yabasabye imisanzu igera kuri miliyoni ebyiri anagurisha ibikoresho byo mu biro bahawe na MINALOC n’imashini zidoda 35 zatanzwe n’Intara ya Rhénanie Palatina.
Mpungirehe w’imyaka 28, usanzwe ubana n’ubumuga bwo kutabona, utuye mu Murenge wa Nemba, niwe washinze umushinga ushinzwe guteza imbere abatabona ,ANODER (Association des Non-voyants pour le Dévelopment du Rwanda).
Abandi bafite ubumuga bo muri aka karere yashatse kuzana mu mushinga yashinze, bamushinja ko yabasabye amafaranga akabizeza ko afite abaterankunga b’abazungu bazabatera inkunga zirimo kububakira amazu yo kubamo.
Uyu mushinga waje no kwakira abantu bazima batabana n’ubumuga, kugira ngo umuntu awujyemo yasabwaga gutanga umusanzu kuva ku gihumbi kugeza ku bihumbi 100, bitewe n’ubushobozi afite n’icyiciro umunyamuryango yifuzaga kubamo.
Mu nama rusange y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga yabaye mu cyumweru gishize, abafite ubumuga biyemeje ko bagiye gutanga ikirego mu nkiko, kugira ngo ubutabera bubarenganura.

Ikindi ni uko hagomba gutumizwa inama rusange ya ANODER kugira ngo uwo mushinga useswe ku mugaragaro.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yateye inkunga umushinga wa ANODER wa mudasobwa ebyiri, photocopieuse imwe, imprimante, ameza n’intebe zo mu biro. Ibyo bikoresho byaburiwe irengero ariko biza kuvumburwa mu Mujyi wa Gakenke aho byari byaragurishijwe.
Abantu bafite ubumuga bashinja kandi Mpungirehe washinze ANODER kugurisha imashini zidoda n’iziboha imipira zigera kuri 35 yahawe n’Intara ya Rhenanie Palatina.
Baganira na Kigali today, basobanura ko igihe abaterankunga babaga baje kumusura yafataga abantu bazima n’abandi bafite ubumuga bugaragara akabashyira imbere maze agakodesha inzu badoderamo.

Iyo abaterankunga bavaga aho yageneraga abo bantu amafaranga y’intica n’ikize nyuma y’igikorwa, nk’uko ba nyir’ubwite bakomeza babyitangariza.
Mu mvugo igaragaramo kwivuruza no guhuzagurika, Mpungirehe ahakana imisanzu igera kuri miliyoni ebyiri yaba yarakusanyije mu banyamuryango akayishyira mu mufuka we ariko akiyemerera ko yakiriye imisanzu imwe n’imwe.
Agira ati: “Oya, miliyoni ebyiri na bo barakabije. Kuba imisanzu yaratanzwe kugeza uyu munsi sinyihakana. Hari amafaranga nemera yo mu Murenge wa Minazi agera ku bihumbi 120, andi mafaranga yangeze mu ntoki ni amafaranga yo mu Murenge wa Rusasa agera ku bihumbi 80 n’ibindi bihumbi 100 byo mu Murenge wa Gakenke.”
Akomeza avuga ko indi misanzu atayemera kuko habayemo amanyanga mu kuyikusanya. Avuga ko hari abantu bamuciye inyuma bagakusanya imisanzu biyitira ANODER yayoboraga, ariko ntashobore gusobanura abo babikoze n’uburyo babikozemo.
Ku kibazo cy’imashini zidoda n’iziboha imipira, Mpungirehe yiyemera ko Umushinga wa ANODER wakiriye imashini icyenda aho kuba 35, nk’uko bivugwa n’abantu bafite ubumuga kandi ngo izo mashini zakiriwe n’uwari umuyobozi wa tekinike witwa Ndagiwenimana Celestin.
Avuga ko izo mashini zihari ariko zikaba zigomba kubazwa Celestin Ndagiwenimana wari ukuriye komite yita iya Tekinike yazakiriye.
Ndagiwenimana we atangaza ko yashatse kuba umunyamuryango wa ANODER, ariko bitewe n’amanyanga yabonanye ubuyobozi bwayo arabireka hamwe n’abandi barezi babiri.
Yahakanye yivuye inyuma ko atigeze yakira imashini n’imwe ya ANODER, uretse kuba yaratije Mpungirehe inzu adoderamo kubera umuterankunga wari waje kumusura. Nyuma yo kubona ko birimo amanyanga kandi bishobora kuzamuteza ikibazo yahise asezera muri ANODER.
Ku bikoresho byo mu biro yahawe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bigizwe na Photocopieuse, imprimante, mudasobwa ebyiri, intebe n’ameza, Mpungirehe ashimangira ko ari ibikoresho bye bwite kuko ari we munyamuryango washinze ANODER.
Mu mvugo irimo kwishongora, yagize ati: “Kuba ndiho, ANODER iriho, kuba ntariho na ANODER ntiyabaho.”
Uwo musore wahimbwe Ninja kubera ngo amanyanga akora, yafataga apareye ifotora agafotora inzu zabo,bakamwishyura amafaranga amafaranga igihumbi y’amafoto bakanongeraho umusanzu w’i 1.200 ku muntu.
Mpungirehe yababwiraga ko ayo mafoto yoherezwaga abaterankunga b’umushinga wa ANODER, nk’uko abayobozi b’imirenge mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga babyemeza.
Ubwo butekamutwe bwakozwe mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gakenke, yifashishije bamwe mu bantu bafite ubumuga n’abandi bazima bakusanyaga ayo mafaranga mu mirenge itandukanye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi nkuru ni nziza kandi sinzi icyo unenga uyu munyamakuru ukora inkuru nk’iyi. Rwose ni neutre kandi afite uburenganzira bwo gusesengura. iyo avuze ngo imvugo irimo kwishongora it’s his analysis n’ibindi. Big up Leonard na Kigalitoday. you are still professional.That’s all.
Leonard usanzwe uri umunyamakuru mwiza ariko iyi nkuru wanditse iragaragaza konawe wafashe uruhande ...urebye imvugo ukoresha ntabwo yerekana ko uri neutre ...iyi nkuru ifite akamaro cyane ariko ntabwo mbona neza impamvu nawe wafashe uruhande ndetse na fanatisme ku ruhande rumwe.
Mukuriye ingofero ni Ninja koko. ariko uyu munsi ntibavuga ababana n’ubumuga ahubwo ni abafite ubumuga.Murakoze!
Arenze kuba ininja. Yishyure ibyo yambuye ababana n’ubumuga bwo kutabona ariko abitwa ko babona bo bamukubire kabiri ibyo yabambuye.