Gakenke: Umusaza w’imyaka 73 yariye umunyu ukozwe mu ivu ry’ibikangaga
Umusaza witwa Joseph Ntigubahirya, utuye mu Kagali ka Murambo, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke avuga ko yariye umunyu bikoreraga mu ivu ry’ibikangaga kuko umunyu usanzwe ukoreshwa bari batarawubona.
Uyu musaza asobanura ko bashakaga ibikangaga byabonekaga ahantu hose mu bishanga, bakabyumisha barangiza bakabicana, ivu rivuyemo bakarivanga n’amazi maze bakayabika mu gacuma.
Ngo ayo mazi bayasukaga mu mafunguro kugira ngo azanemo icyanga cy’umunyu ariko ugasanga atari kimwe neza; nk’uko Ntigubahirya akomeza abisobanura.
Uwo munyu wabonwaga n’umuntu wese kuko ibikangaga byari byinshi kandi nta muntu wabikomaga.

Umusaza Ntigubahirya anatangaza ko bakoraga umunyu no mu itaka ry’ahantu harekaga amaganga y’ihene.
Bacukuruga akobo bakayoboramo amaganga y’ihene hashira iminsi mike, amaganga amaze gunyengera mu butaka, iryo itaka ry’aho bakarivanga n’amazi nayo bakashyira mu biryo akagira umumaro nk’uw’umunyu.
Ntigubahirya ashimangira ko bavuye ahantu habi cyane. Ati: “Twavuye iwa Ndabaga kuko amajyambere yari inyuma cyane.”
Ngo nubwo baryaga ibintu bitujuje ubuzirantenge nk’uwo munyu, ntabwo barwaraga kubera amafungo bafata muri icyo gihe.
Ikigaragara, ubu buryo bwo kwirwanaho mu buzima bigaragaza umuco w’Abanyarwanda wo kwishakira ibisubizo ibibazo bafite.
Abanyarwanda bo hambere ntibambaraga imyenda cyangwa bakarira ku isahane bakuye hanze y’igihugu, bakoraga imyenda mu bishishwa by’imivumu izwi nk’inkanda n’imbehe babazaga mu biti by’ishyamba bitandukanye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu musaza yatubwira amateka menshi akandikwa
uno musaza azi byishi nuwacyera