Gakenke: Umuriro wa EWSA wabujije abagitifu gukurikirana ikiganiro cya live n’abayobozi bakuru

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Gakenke baje ku biro by’akarere kabo biteguye gukurikirana ikiganiro cy’imbonenkubone (live) n’abayobozi bakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga bakanatanga ibitekerezo ariko ntibyakunda kubera umuriro wabuze igihe kigera ku masaha ane.

Abo bayobozi b’utugari baturuka kure bitewe n’imiterere y’akarere byabasabye kuzinduka mu gitondo cya kare kugira ngo bagere ku karere saa mbili za mugitondo ngo bakurikirane icyo kiganiro ariko umuriro w’Ikigo gishinzwe Umuriro, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) urabatenguha uragenda ugeza saa sita utaragaruka.

Nyuma yo kuganiriza abo bayobozi b’utugari, ubuyobozi bw’akarere bwafashe umwanzuro wo kubasezerera bagataha icyabaze kitabaye. Ikiganiro bari gukurikira cyaberaga i Kigali tariki 18/07/2013 gihuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Abari bagiye i Kigali ni abayobozi ku rwego rw’akarere n’imirenge hanyuma abayobozi b’utugari basabwa kugikurikiranira mu turere hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari ubwo bari mu mahugurwa. (Foto: L. Nshimiyimana)
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ubwo bari mu mahugurwa. (Foto: L. Nshimiyimana)

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today ukorera mu Karere ka Gakenke bavuze ko bahombye icyo kiganiro cy’imbonenkubone cyari kigiye kuba bwa mbere kuko hari byinshi bari gukuramo.

Uretse n’impanuro bari gukuramo, bagombaga gutanga ibitekerezo byabo kuri politiki zitandukanye zari kuganirwa zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Banavuga ko batwitse tike yabo itari nke, ngo abava mu mirenge ya Mugunga, Rusasa, Busengo na Ruli bakoresha amafaranga ari hagati ya 8.000 na 10.000 kuri moto.

Nubwo umuriro ukunda kubura mu gihe cy’impeshyi kubera amazi yagabanutse, bavuga ko Ikigo gishinzwe Umuriro, Amazi, Isuku n’Isukura cyari gikwiye kwitwarira ntihabure umuriro ahantu nka hariya igihe hari igikorwa gikomeye kiri ku rwego rw’igihugu.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyamabanga nshingwabikorwa bacu bihangane bibaho.bajye bareba umurenge udakunda kuburamo umuriro.nko ku rushashi.murakoze, murakarama.

Mwumvaneza j.clo yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka