Gakenke: Umugore yaguye mu cyumba cy’amasengesho bamusengera ngo akire diyabete

Umugore w’imyaka 45 witwa Mukabitekerezo Esperance yaguye mu Murenge wa Nemba mu Kagali ka Mucaca mu ijoro rishyira tariki 24/12/2013 nyuma y’amasaha arenga 12 ahageze ngo bamusengere akire indwara ya diayabete.

Uyu mugore ukomoka mu Kagali ka Ruhanga mu Murenge wa Busengo yageze mu rugo rwa Mbonagaza Esperance kuwa mbere tariki 23/12/2013 ahagana saa tanu z’amanywa mu cyumba cy’amasengesho ngo arembwe kugira ngo bamusenge akire.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mucaca ibi byabereyemo, ngo nyakwigendera yahageze arembwe afite n’imiti yo kwa muganga asanzwe yitera ariko babimenye nyuma y’uko amaze gupfa.

Uyu muyobozi yakomeje atangariza Kigali Today ko bamenye aya makuru ko mu rugo rwa Mbonagaza habera amasengesho ya nijoro, abaturage bamaze kurambirwa ko babasakuriza babimenyesha ubuyobozi maze nabwo buramwihanangiriza.

Amakuru aturuka mu bagize umuryango we avuga ko nyakwigendera yari amaranye indwara ya diyabete imyaka igera kuri itanu aho yivuzaga kwa muganga. Nyakwigendera yitabye afite imyaka 45 asize abana babiri bombi bakuru.

Polisi yahise ita muri yombi nyir’urugo ari Mbonagaza n’undi mugore bafatanyaga mu gusengera abarwayi ngo bakire, ubu bombi bacumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Isi irashaje kandi ga nta mugayo,abantu basigaye bigereranya nImana,aho kugirango bace bugufi bakizwe ahubwo basigaye biha ubushobozi nkubwImana nyamara kandi,iyo bamujyana kwa muganga wenda yajyaga guhembuka.Yego ntawe uvura umunsi,ariko kandi ubwo uwo wigize umuhanuzi ngo arabasengera,agiye kwitaba police nayo ndayiyiziye,ejo azaba yicuza.Ariko abantu banjye bazageza he kuba abaswa ninjiji?niko bibiliya ivuga.ngaho umuryango wuwo muvandimwe niwihangane hanyuma kandi bakomere.

sebyatsi bernard yanditse ku itariki ya: 26-12-2013  →  Musubize

abo nabicanyi babakanire urubakwiye kubona batamwohereje kwa muganga

nteta yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka