Gakenke: Umugabo n’umugore we bahitanywe n’impanuka mu gihe kitageze ku mwaka

Umuryango wo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, uri mu kababaro nyuma y’uko umugore n’umugabo muri uwo muryango, bombi bitabye Imana bazize impanuka mu bihe bitandukanye.

Nyirabarihima Veneranda yahitanwe n'impanuka y'imodoka ubwo yari agemuye ibiribwa mu kigo cy'amashuri
Nyirabarihima Veneranda yahitanwe n’impanuka y’imodoka ubwo yari agemuye ibiribwa mu kigo cy’amashuri

Umugabo yitwa Nkurikiyimana Cleophace, umugore akitwa Nyirabarihima Veneranda wo mu kagari ka Joma washakiye mu kagari ka Kageyo, aho bitabye Imana basiga abana batanu, abakobwa bane n’umuhungu umwe.

Nkurikiyimana Cléophase yitabye Imana muri Mata 2022, ubwo yari atwaye igare agongwa n’umunyonzi na we wari utwaye igare ahita apfa, naho umugore we yaguye mu mpanuka y’imodoka yabaye tariki 04 Mutarama 2023, nk’uko biri mu nkuru ya Kigali Today ifite umutwe ugira uti “Babiri baguye mu mpanuka”.

Kigali Today yashatse kumenya neza amakuru ku byago byagwiriye uwo muryango, ubuzima ba Nyakwigendera bari babayeho, n’imibereho y’abana, yegera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Joma Murekatete Valentine, aho Nyirabarihima avuka.

Gitifu Murekatete ati “Uyu muryango wagize ibyago bikomeye, Umugabo yishwe n’impanuka y’igare muri Mata 2022, hari ku mugoroba ubwo yari atwaye igare agongwa n’irindi gare, bahamukuye agihumeka ajyanwa CHUK, nyuma y’iminsi ibiri ahita apfa”.

Uwo muyobozi avuga ko umugore na we yishwe n’impanuka ubwo yari mu kazi ke ko kugemurira ibigo by’amashuri ibiribwa, ati “Urabona ko iriya modoka yari yuzuye ibiribwa agemuriye ibigo by’amashuri, yari afite amasoko menshi mu bigo by’amashuri, yari umugore ukunda akazi”.

Yongeyeho ko mu buzima busazwe uwo muryango wari wifashije, aho ba Nyakwigendera bari abacuruzi mu isantere yo mu Kagari ka Kageyo yitwa Kinyari.

Yagize ati “Bari abakozi cyane, umugabo yapfuye bagemura ibiribwa mu bigo by’amashuri, nyuma yo kubura umugabo, umugore we akomeza ako kazi, yari afite amasoko y’ibigo by’amashuri bitandukanye, nta modoka bari bakaguze ariko bari abakire, bari abakozi pe kuko n’amazu menshi yo mu isantere ya Kinyari yari ayabo”.

Yagarutse ku buzima bw’abana, aho umuto mu bana afite ari umukobwa w’iga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, mu gihe umukobwa mukuru muri bo yashatse.

Ati “Ntibyoroheye abana kwakira urupfu rwa nyina, ntibyoroshye kwihanganira kubura ababyeyi babiri mu gihe gito bombi bazize urupfu rutunguranye, gusa basize abakobwa bane n’umuhungu umwe, bose barize. Umuto yiga mu mwaka wa kane w’abanza, umukobwa mukuru yarashatse, undi ni umwarimu ariko abifatanya no kwiga muri Kamunuza i Byumba, n’ejo yumvise impanuka ya Nyina ari ku ishuri”.

Uwo muyobozi arahumuriza abo bana, aho avuga ko bazakomeza kubaba hafi, ati “Mu by’ukuri tubari hafi kuko urumva abana n’ubwo ababyeyi babo basize ibintu, ariko urumva babuze ababyeyi mu mwaka umwe tugomba kubaba hafi, ari ubuyobozi ari n’abaturage turi kumwe nabo tubafashe mu mugongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa birababaje ariko abakundanye barajyans

Anaclet ubarijoro yanditse ku itariki ya: 10-01-2023  →  Musubize

Mubyukuri uyumuryango ukeneye kuwuba hafi kurusha kuwitaho mubindi bikorwa kuko urumva umvana urib P4 ni muto nubwo afite bakurube kdi ntibigeze bitoza kubaho badafite ababyeyi

Dushimiye uyu munyamakuru udahwema kutugezaho amakuru cyane cyane hano iwacu mumajyarugu-musanze-busogo -byangabo

Murakoze

Hahirwabake Jean Bosco nicodem yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka