Gakenke: RIB yibukije abaturage kugana ‘Isange One Stop Center’ niba hari uwahohotewe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukangurira abaturage kugana serivisi za Isange One Stop Center zashyizwe ku bitaro bibegereye mu gihe hari uwahohotewe, kuko ari imwe mu ntwaro yo gukumira ingaruka z’ihohorerwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa umwana.

RIB yibukije abaturage kugana ‘Isange One Stop Center' niba hari uwahohotewe
RIB yibukije abaturage kugana ‘Isange One Stop Center’ niba hari uwahohotewe

Ibi abakozi ba RIB babigarutseho mu Murenge wa Mugunga Akarere ka Gakenke, ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha mu baturage imikorere ya Isange One Stop Center na serivisi itanga.

Mu bitaro bya Gatonde bihereye muri kano gace, hashize iminsi micye hatangiye gutangirwa serivisi z’ubujyanama n’ubuvuzi ku wahohotewe. Abaturage nk’uko babisobanura, ngo izo serivisi zitarahashyirwa, harimo n’abahohoterwaga bagahitamo kuguma iwabo bakicecekera.

Nzabanita Ignace wo mu Kagari ka Nkomane mu Murenge wa Mugunga agira ati “Hari nk’ubwo umwana yasambanywaga, umuntu agatekereza urugendo rw’amasaha arenga atandatu ari bukore ajya i Musanze n’amaguru, bikamuca intege n’ubigerageje akagezayo umwana ibimenyetso byasibanganye, kubera gutinda mu mayira bikaba inzitizi mu kumuha serivisi. Kuba noneho zitwegereye aha hafi ku bitaro bya Gatonde, ugize ikibazo azajya aabarwa mu maguru mashya bimurinde ibyago n’ingaruka bituruka ku ihohoterwa”.

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo
Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo

Nyiramana Théodeta yungamo ati “Ino aha hari abahohoterwa bishingiye ku mitungo, irikorerwa umubiri yewe n’abasambanywa. Bamwe byababagaho bagahitamo kwituramira mu rugo kuko batanasobanukiwe ibyerekeranye naryo, iyo biva n’iyo bigana. Ubu batwegereye hafi aha rero, n’abatazi uburemere bwaryo n’ingaruka rigira, bazaboneraho kujya babisobanurirwa bagir ubumenyi buhagije bityo babone n’aho bahera barikumira cyangwa batangire amakuru ku gihe mu gihe bamenye uwarigizemo uruhare”.

Mu ihohoterwa RIB igaragaza ko riteye inkeke, irikorerwa umwana nk’icyaha cyo kumusambanya kiza imbere y’ibindi. Mu bindi ngo ni uko hagaragara umubare munini w’abana bagikoreshwa imirimo ivunanye nko mu binombe n’ibisimu bicukurwamo amabuye y’agaciro, ubucuruzi yewe bakanavutswa uburenganzira bwo kwiga n’indi mibereho iboneye.

RIB kandi ivuga ko hakigaragara amakimbirane ateza ingaruka zirimo n’urupfu cyangwa gukomeretswa biturutse ku ihohoterwa ririmo n’irishingiye ku mitungo, igahera aha isaba abaturage kubikumira, aho bigaragaye bagatanga amakuru hakiri kare.

RIB yamanuye serivisi zayo ku rwego rwegereye abaturage
RIB yamanuye serivisi zayo ku rwego rwegereye abaturage

Nsabimana Jean Paul Habun, ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Isange One Stop Center muri RIB, avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ndetse n’irikorerwa umwana biri mu bihangayikishije, bitewe n’uburyo hari abakirihishira bityo n’ubutabera hamwe n’ubuvuzi bwakabaye buhabwa uwarikorewe ntabubonere igihe.

Ati “Uwahohotewe ashobora kwangirika mu buryo butandukanye. Niba yakubiswe agakomeretswa aba akeneye kuvurwa. Uwasambanyijwe cyangwa agakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, aba akeneye kuvurwa na muganga akamuha imiti imurinda ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa imurinda kuba yasama”.

Ati “Nanone kandi haba hakenewe amakuru yimbitse y’uburyo ihohoterwa ryakozwemo kugira ngo bifashe uwahohotewe gukira mu buryo bw’imitekerereze, umubiri ndetse n’ubutabera; ari na yo mpamvu dukangurira abaturage kuticara ngo bigire ba ntibindeba, muri uru rugamba turimo rwo guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa”.

Kugana serivisi za Isange One Stop Center ku gihe ni ingenzi ku wahohotewe
Kugana serivisi za Isange One Stop Center ku gihe ni ingenzi ku wahohotewe

Nsabimana yafatiye ku rugero rwa bamwe mu bana baba barahohotewe bikabaviramo no kubyara, ababyeyi bakaba aribo birya bakimara babitaho bonyine mu gihe ababa barigizemo uruhare baranakatiwe n’inkiko, bigera ku ndishyi ntibazitange.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa Isange One stop Center 48 mu bitaro byo mu gihugu hose harimo ibitaro bikuru, iby’Intara n’iby’Uturere ubariyemo n’ibya Gatonde.

Hose hashyizwe inzobere z’abakozi mu gutanga ubufasha bukomatanyije bwita ku wahohotewe, burebana n’ubujyanama mu by’ihungabana, ubuvuzi, kubungabunga ibimenyetso, serivisi z’ubugenzacyaha n’ubujyanama mu rwego rw’amategeko, bufasha mu kubona ubutabera bwuzuye.

Imirenge itanu iri muri zone y’ibitaro bya Gatonde ariyo Mugunga, Rusasa, Muzo, Janja na Busengo, mu gihe cy’iminsi itanu ikaba irimo gusurwa n’abakozi ba RIB basobanurira abaturage serivisi za Isange One stop Center.

Muri iyi gahunda abaturage bakaba banegerejwe ibiro ngendanwa bya Isange One Stop Center bizwi nka (Mobile station), aho buri muntu ufite ikibazo cyangwa ikirego nshinjabyaha agitanga kigahita gitangira gukurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntuye mumudugudu wa buranga akagari ka Ruhinga umurenge wa Kivuruga akarere ka Gakenke,nkomeje guhangayikishwa n’ihohoterwa rikorerwa umugore wanjye arikorerwa n’umuryango mvukamo,byaba byiza tuganiye kuri what’s up nkagusobanurira nkumva niba hari ubuvugizi mwankorera

Bazirushaka jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 21-07-2024  →  Musubize

Ntuye mumudugudu wa buranga akagari ka Ruhinga umurenge wa Kivuruga akarere ka Gakenke,nkomeje guhangayikishwa n’ihohoterwa rikorerwa umugore wanjye arikorerwa n’umuryango mvukamo,byaba byiza tuganiye kuri what’s up nkagusobanurira nkumva niba hari ubuvugizi mwankorera

Bazirushaka jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 21-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka