Gakenke: Ntibumva uburyo wagura ubutaka bw’ 20,000Rfw wajya guhinduza icyangombwa ugacibwa 30,000Rfw

Abaganiriye na Kigali Today bo mu Murenge wa Mugunga, baremeza ko hari ubwo bagura amasambu ku kiguzi kiri munsi yayo bakwa ngo bahinduze ubwo butaka, bakavuga ko ari akarengane kuba umuntu yagura ubutaka bwa miliyoni agasabwa gutanga amafaranga angana n’uguze ubutaka bw’ibihumbi 20.

Abo baturage babangamiwe n'ikiguzi bakwa mu guhinduza ubutaka
Abo baturage babangamiwe n’ikiguzi bakwa mu guhinduza ubutaka

Mbabariye Joseph agira ati “Ugura nk’isambu y’ibihumbi 20 mu guhinduza ngo ikwandikwe bakaguca 30. Byambayeho nanakuzanira resi niba ugira ngo ndabenshya... mperutse kwigurira agasambu k’ibihumbi 25 ko kwihingiramo imboga ngo mbone icyo ngaburira abana, ngiye guhinduza bati zana amafaranga ibihumbi 30, ubu nyitunze idahinduje kuko 30 banciye narayabuze”.

Akomeza agira ati “Biratubangamiye kuko ntiwagahingamo udahinduje, ikindi uwakangurishije ashobora kunkorera urugomo akakanyambura kuko icyangombwa kitanyanditseho”.

Mugenzi we ati “Tekereza kugura isambu y’ibihumbi 50 ariyo ufite ngo ubone aho uhinga ubone icyo gutunga urugo, wajya guhinduza bati zana ibihumbi 30, biratubangamiye bikomeye, urumva iyo uyabuze isambu ntacyo ikumarira kuko ntiwakwemererwa gukubitamo isuka idahinduje”.

Nyirindekwe Paul ati “Ibihumbi 30 banshiye byambereye ikibazo ku gasambu naguze 50, twaravuze ariko byaranze, ni imbogamizi dufite kandi biratubangamiye ku mibereho yacu”.

Nzamwita Deogratias Umuyobozi w'akarere ka Gakenke
Nzamwita Deogratias Umuyobozi w’akarere ka Gakenke

Abo baturage barasaba ko Leta yagabanya ikiguzi cy’amafaranga asabwa mu guhinduza isambu kuko biri mu bibazo bibabuza kugira uburenganzira ku masambu yabo, no kubashyira mu bukene nk’uko Mbabariye Joseph abivuga.

Ati “Leta ni ukudufashe kuko kubona ayo mafaranga wabuze nayo ugura isambu ifatika birababaje.. Uguze isambu ya miliyoni nta kuntu yatanga ibihumbi 30 n’uguze isambu y’ibihumbi 20 ngo asabwe 30, rwose bakwiye kuyagabanya bakayashyira ku bihumbi byibuze bitanu, Leta ni umubyeyi buriya iratwumva”.

Nzamwita Déogratias, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke aremeza ko icyo kibazo nawe abona ko gihangayikishije abaturage ayoboye, akavuga ko bakigejeje ku ntumwa za Rubanda bakaba bategereje ubuvugizi.

Agira ati “Ni itegeko ryashyizweho, turabibona ko bihangayikishije abaturage, twarabivuze kenshi tubibwira Intumwa za Rubanda dusaba ko kwishyura ku butaka byajya bijyana n’ingano y’ubutaka, ufite bunini akagira ayo yishyura, uguze buto nawe akagira ayo yishyura atamubangamiye, ubwo bemeye kudukorera ubuvugizi turemera ko bizakemuka.

Ubwo twageragezaga kuvugisha ikigo gishinzwe ubutaka, umuyobozi ushinzwe ubutaka ntiyashoboye kwitaba telefone yacu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kuri iyi nkuru pe. Ariko nibarize uwayanditse: Wowe urabyumva uretse abanya Gakenke? Abatabyumva turi benshi. Ndabashimiye ni ukuri. Uwazahuza ihererekanya n’agaciro k’ibihererekanywa cg se igiciro cy’iriya servisi kikagabanywa kuko ntibyoroshye pe.

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 6-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka