Gakenke: Ngo gutanga umusanzu mu Kigega AgDF ntacyo byahombya umucuruzi uciriritse
Abikorera bo mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 23 Gashyantare 2015 bagiranye inama n’Ubuyobozi bw’ako karere yari igamije kongera kureba uruhare rwa buri wese mu Kigega Agaciro Development Fund (AgDF) maze ku ikubitiro bakusanya abarirwa muri miliyoni 8 n’ibihumbi 398 (8398000FRW).
Gusa ngo ashobora kuziyongera akagera muri miliyoni 20 bitewe n’uko hari abatari bamenyeshejwe iyi gahunda barimo na bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, James Kansiime, yagize ati “ Twabonye umusanzu ugera kuri miliyoni umunani zirenga, ariko nkuko byagiye bigaragara abantu ntabwo bashoboye kumenyesha abikorera bose, tukaba twihaye kugera kuwa gatatu w’icyumweru gitaha kugirango babe bamaze kuganira n’abikorera mu mirenge yose harimo n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro kuko duteganya ko muri private sector yacu hazavamo miliyoni 20.”
Jean Bosco Nizeyimana, Umuyobozi w’ Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gakenke, avuga ko abikorera bafite uruhare runini mu kubaka igihugu ku buryo nta terambere ryagerwaho abikorera batabigizemo uruhare kuko ngo ari bo maboko y’igihugu.
Agira ati “Ku ikubitiro tubashije guteranya miliyoni zigera mu 8, ayo mafaranga ariko tukaba tuzakomeza gukora ubukanguramba mu rwego rwo kwihesha agaciro tukaba twumva twazagira hejuru ya miliyoni 25 cyangwa 30.”
Bamwe mu bacuruzi baciriritse bo mu Karere ka Gakenke na bo bavuga ko gutanga umusanzu mu AgDF nta gihombo bishobora guteza umucuruzi cyane ko baba barimo bakora igikorwa cyo kwiyubakira igihugu.
Frodouard Kayigamba, umwe muri bo wo mu Murenge wa Minazi, ati “Mu by’ukuri hari abashobora kubyumva neza hakaba n’abandi batabyumva kuko burya abantu batakira ibintu kimwe, ariko urebye amafaranga niba ari nk’umubyizi umwe bagusaba cyangwa imibyizi ibiri nta gihombo cyangwa ingaruka byatera ku muturage.”
Ngo izi miliyoni 20 niziboneka mu bikorera zikongerwa kuri miliyoni 42 zari zakusanyijwe n’abakozi b’akarere, bizatuma umusanzu wose ugera kuri miliyoni zirenga 60 mu gihe mu mwaka ushize hatanzwe miliyoni 28 ariko abikorera bakaba nta musanzu bari batanze.
Biteganyijwe ko aya mafaranga azaba yamaze gukusanywa bitarenze ukwezi kwa Kamena 2015.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gutanga umusanzu mu gaciro development fund ni ukwiteganyiriza kandi nta gihombo kirimo kuko usanga aya mafaranga azatugarukira byihuse cyane