Gakenke: Minisitiri w’intebe yatangije kampanye y’iminsi igihumbi yo kurwanya imirire mibi ku mwana n’umubyeyi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatangirije mu Murenge wa Ruli wo mu Karere ka Gakenke igikorwa cyo kurwanya imirire mibi ku mwana n’umubyeyi izamara imyaka igera kuri itatu.

Atangiza iki gikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28/09/2013, Minisitiri Dr. Habumuremyi wabanje kwifatanya n’abaturage mu gutunganya uturima tw’igikoni, yavuze ko akarima k’igikoni ari igisubizo ku mirire mibi mu miryango.

Minisitiri w'Intebe ashyikiriza indyo yuzuye umuryango. (Foto: L. Nshimiyimana)
Minisitiri w’Intebe ashyikiriza indyo yuzuye umuryango. (Foto: L. Nshimiyimana)

Yongeyeho ko kandi ari n’isoko y’amafaranga kuko umuntu ashobora kweza imboga ndetse ugasagurira n’isoko.

Yakanguriye abantu bose batitaye ku rwego bariho kugira uturima tw’igikoni, ubuyobozi bugashyiramo imbaraga kuko uturima tw’igikoni twabaye amateka mu miryango myinshi.

Yagize ati: “Nasuye ingo eshanu, urugo rumwe ni rwo nasanze akarima k’igikoni. Ni nka byabindi bavuga gucurangira abahetsi; ntabwo dukwiye gucurangira abahetsi kuko akarima k’igikoni ni ikintu gikomeye ku buzima bw’urugo n’umuryango kaguha imboga zo kurya, ndetse ushobora no kubona amafaranga yo kwiteza imbere.

Umubyeyi utwite akenera ifunguro ryuzuyengo agire ubuzima bwiza n'umwana atwite. (Foto: L. Nshimiyimana)
Umubyeyi utwite akenera ifunguro ryuzuyengo agire ubuzima bwiza n’umwana atwite. (Foto: L. Nshimiyimana)

Ndasaba abayobozi n’inama nkuru y’abagore bakurikirane iki kibazo cy’uturima tw’igikoni igihugu cyose kibe gifite uturima tw’igikoni.”

Yakomeje avuga ko ugira ngo ikibazo cy’imirire mibi gikemuke, hagomba ubufatanye bw’umugabo n’umugore byagaragaye ko imiryango ibanye nabi, abana batabona indyo yuzuye. Uretse abana, ababyeyi batwite bagomba gufata ifunguro ryuzuye bibafasha kugira ubuzima bwiza n’umwana azabyara.

Ibi bigomba kujyana no kwipimisha mu gihe batwite, babyara bakonsa abana amezi atandatu nyuma y’aho bagashakirwa imfashabere ari ryo funguro ry’umwan, kuko amashereka ya nyina yonyine aba atakimuhaza.

Abayobozi berekwa uko indyo yuzuye itegurwa. (Foto: L. Nshimiyimana)
Abayobozi berekwa uko indyo yuzuye itegurwa. (Foto: L. Nshimiyimana)

Mu ijambo rye, kandi Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kwitabira igikoni cy’umudugudu kizatangirwamo amasomo yo gutegura indyo yuzuye, ntibiharirwe abagore gusa n’abagabo bakabyitabira kandi abana bakagirirwa isuku.

Iyi kampanye izibanda ku kongerera abagore ubumenyi bujyanye no gutegura indyo yuzuye bakoresheje ibihingwa biyezereza.

Hari gahunda yo kwigisha abagabo kugira ngo bahindure imyumvire na bo bagire uruhare mu kwita ku babyeyi batwite n’abana babone ifunguro ryuzuye; nk’uko Anita Asiimwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje.

Abayobozi batandukanye batera imboga mu karima k'igikoni (Foto: L. Nshimiyimana)
Abayobozi batandukanye batera imboga mu karima k’igikoni (Foto: L. Nshimiyimana)

Ikibazo cy’imirire mibi mu bana kigenda kigabanya ubukana mu Karere ka Gakenke, aho imibare igaragaza ko abana 131 ari bo bafite icyo kibazo ubu mu gihe mu myaka ibiri ishize bari ibihumbi bitatu; nk’uko bitangazwa na Nzamwita Deo, Umuyobozi w’ aka karere.

Yavuze ko bafite ingamba zo kukirandura burundu bongera ingufu mu koroza abaturage amatungo magufi, yiyongera ku nka 7.650 zimaze gutangwa muri Gahunda ya Girinka ziha amata abaturage.

Abaturage n’abayobozi batandukanye babanje gukora umuganda aho bubatse uturima tw’igikoni banatunganya ahazubakwa inzu izigishirizwamo uko bategura indyo yuzuye.

Uretse Minisitiri w’Intebe, uyu munsi witabiriwe kandi na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Abanyamabanga ba Leta bo muri MINALOC, MINISANTE, MININFRA na MINEDUC ndetse Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda.

Leonard Nshimiyimana

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka