Gakenke: Kurarana n’amatungo mu nzu ni amaburakindi
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bararana n’amatungo mu nzu baravuga ko batayobewe ko ari bibi, ariko ngo nta kundi babigenza kugira ngo bacunge umutekano wayo.
Adeliphine Muragijimana wo mu Murenge wa Gakenke avuga ko afite ihene imwe akaba ayiraza munsi y’igitanda cye kuko atinya ko aramutse ayisize hanze bashobora kuyimwiba, kandi akaba adashobora gusohoka ngo ayibateshe bitewe n’uko yibana wenyine.
Ati “mfite ihene nyiraza munsi y’igitanda kugira ngo nyine abajura batazantera bamara kuntera nkabura ukuntu nasohoka ngo mbe najya kuyibatesha nyibake”.
Kuba Muragijimana ararana n’ihene ye ntibivuze ko ntakibazo bimuteye kuko avuga ko bimuteza umwanda, gusa agasaba ko hakazwa umutekano ku matungo yabo ubundi nabo bagatangira kuyaraza hanze.

Ernestine Nyiramajyambere avuga ko atuye mu nzu ifite icyumba kimwe gusa abanamo n’abana be 3 hamwe n’imbeba za kijyambere zigera 8, ariko akaba yemeza ko n’ubwo ararana nizo mbeba atayobewe ko ziteza umwanda gusa ngo abikora kubera amaburakindi.
Ati “mfite imbeba 8 zose zirara mu nzu gusa birambangamira cyane kuko zishyira umwanda mu nzu zikanasakuza kandi nta kindi cyumba mfite nazishyiramo”.
Ubwo yifatanyaga n’abatuye Akarere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe kuwa 02/02/2015, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abaturage bo mu Karere ka Gakenke guhindura imikorere n’imitekerereze bakarushaho kurwanya umwanda wagaragaye kuri bamwe.

Ibi bizakorwa baharanira ko aho batuye by’umwihariko aho barara harushaho kurangwa n’isuku ihamye, ari nabyo bizarushaho kubahesha agaciro nk’abanyarwanda bahamye.
Yagize ati “hari ikibazo kirimo kigaragara cy’abantu badohotse kubijyanye n’isuku, isuku mu mago yacu, isuku aho dutuye, twabasabaga yuko duhindura imikorere n’imitekerereze tukarwanya isuku nke, tugaharanira yuko aho turara naho dutuye haba isuku kandi isuku ihesha agaciro abanyarwanda”.
Minisitiri Kaboneka avuga ko bidakwiye ko haba hakiri abaturage bararana n’amatungo, gusa kuba abaturage bemeza ko babiterwa n’umutekano muke w’amatungo yabo, byatumye asaba abashinzwe gukora amarondo ku rwego rw’umudugudu kongera imbaraga, kuko ahakorwa amarondo hatakabaye ubujura.
Mu minsi ishize ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangaje ko muri gahunda barimo y’urugo ku rundi bari bamaze gusanga abaturage 3722 bakirarana n’amatungo yabo, mu ngo 75,667 zari zimaze kugenzurwa.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni amaburakindi. Ntekereza ko kurarana n’amatungo nta muntu wabyishimira. Ariko aho kubura byose uhitamo kimwe.
Ni amaburakindi nyine. Ariko abakire bo muri uru Rwanda murashinyagura koko. Ubu se koko mwumva ko umuntu ararana n’itungo asetse! Erega muratinyuka mukanatanga igihe ntarengwa byaba byarangiriye!! None se ahaba amarondo hataba ubujura ni he? Muduhe urugero rw’aho hantu twese tujyeyo!! Cyangwa nyine uzajya yibwa wese ajye yishyuza abaraye irondo, ibyo byo twabyemera. Naho kuvuga ngo bihagarare mwaba mwigiije nkana. iyo hene cyangwa imbeba yumukene ni yo nka ye agomba rero kuyibungabunga. Niba muba muhaze mujye mujya gutetera ahandi