Gakenke: Kudahembwa bigiye gutuma batarya iminsi mikuru neza
Abaturage basaga ibihumbi 16 bakora muri gahunda ya VUP mu karere ka Gakenke bavuga ko bagiye kumara amazi atatu batarahembwa amafaranga bakoreye kandi biteganyijwe ko bahemberwa nyuma y’iminsi 15 kuko VUP igamije gufasha abaturage gutera iterambere.
Abakora amaterasi y’indinganire mu murenge wa nemba ngo barimo guhabwa amafaranga ibihumbi 20 by’ukwezi kumwe ariko nta kintu ashobora kubamarira kubera ko ashirira mu kwishura imyenda bafashe ngo babone ibibatunga.
Eugenie Ntawangwanabose wo mu kagari ka Gahinga mu murenge wa Nemba avuga ko kumara amezi atatu badahebwa byatumye hari amadeni menshi bafata kuko bumvaga ko bazabishyura none naho bagiye kubishyurira ngo barimo guhabwa ay’ukwezi kumwe kuburyo nta kintu azabamarira.
Ati “ikibazo dufite gusa nuko twayariye ubu turataha nta kintu ducyuye ahubwo turimo turibaza se abana turabagira gute mu rugo? nibura yiba baduhaye utwo twiciro dukurikiranye uko ari tubiri wenda aka gatatu kakarorera nibura batuduhaye twagira icyo dusagura natwe tukajya kwiherezamo icya Noheri ubwo tukazatangira akazi n’ubundi tumeze neza”.

Undi muturage ukorana na Ntawangwanabose ati “twarabazaga ngo amafaranga arihe bakavuga ngo bahamagara ku karere bakavuga ngo ari Kigali niba ari Kigali koko ntago tubizi nonese tuba twavuye hano tutishoboye tukagera i Kigali”.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke nawe yemeza ko ubusanzwe abantu bakora akazi muri gahunda ya VUP biba biteganyijwe ko bahembwa nyuma y’iminsi 15 keretse muri aya mezi ashize kandi ngo kino kibazo ntikiri mu karere ka Gakenke gusa kuko hari n’ahandi bagisangiye.
Ati “Ubundi mbere amafaranga yazaga ku karere, akarere kakayageza ku baturage ariko ubu noneho dukora dosiye tukayohereza muri minisiteri ya finance, bisa nk’ibyari byatinzeho gatoya ariko ubu amadosiye ariyo bari batubwiye ko bohereje ay’ukwezi kumwe ngo nandi bagiye guhita bayohereza turizera ko wenda mbere y’ubunani amafaranga yabo aba yabonetse”.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|