Gakenke: JADF yasinyanye n’akarere imihigo ifite agaciro gasaga miriyari ebyiri
Kugira ngo iterambere ry’akarere ka Gakenke rirusheho kwiyongera kuri uyu wa 14/08/2014 Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gakenke (JADF) basinyanye imihigo n’ubuyobozi bwako, imihigo ikubiye mu byiciro bitatu ari byo Ubukungu, Imibereho myiza n’imiyoborere myiza.
Mbere y’uko Déogratias Nzamwita, umuyobozi w’akarere ka Gakenke ashyira umukono kuri iyi mihigo yabanje kwereka abafatanyabikorwa imihigo y’agateganyo y’akarere, aho yabasobanuriye ko bazongera umusaruro mu bijyanye no guhuza ubutaka mu bihingwa bitandukanye ku buryo nk’ibishyimbo bateganya kuzagera kuri hegitari 20605.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke avuga ko ibikorwa bikomeje kwiyongera kubera ko buri mufatanyabikorwa aba ashaka kugira igikorwa yerekana kugira ngo atazagawa mu bandi.
Ati “muri iyi myaka nk’ibiri ikurikiranye ibikorwa birimo kuba byinshi, kubera ko buri mufatanyabikorwa aba afite ipfunwe avuga ngo ntintagira icyo nerekana abandi bazanenga ku mugaragaro bigatuma buri wese agerageza gushyiramo ibikorwa ibintu bikarushaho kwihuta”.

Gusa ariko n’ubwo ibintu birushaho kwihuta ngo hari igihe hagaragara ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kubera ko akenshi abafatanyabikorwa baba bategereje amafaranga ku baterankunga hamwe n’ibikorwa biba bisaba ko bapiganisha amasoko, ugasanga ba rwiyemezamirimo ibiciro babishyize hejuru bigatuma isoko ryongera gupiganirwa, byose bikaba biri mu bidindiza imihigo nk’uko Nzamwita yabitangaje.
Ngo kuba iyi mihigo yashizweho umukono n’ubuyobozi bw’akarere mu byiciro bitatu bitandukanye kandi n’abayobozi b’ibyo byiciro bakaba aribo basinyana n’akarere, ni ukugira ngo habeho kwiyemeza nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi waJADF y’akarere ka Gakenke Valence Hafashimana.
Ati “impamvu ya mbere yo gusinya imihigo ni ukugira ngo habeho kwiyemeza ko ibyo bintu bizakorwa no kugira ngo ibikorwa binini twagaragaje bijye no mu mihigo y’akarere kandi ikaba document yerekana ko ibyo bintu tubyemeye tukazanabishira mu bikorwa”.

Bimwe mu bikorwa binini byagaragaye mu mihigo hari nk’uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku ikawa ruzubakwa na koperative y’abahinzi ba kawa, rukazatwara amafaranga asaga miliyoni 270.
Mu rwego rwo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana barateganya kubaka inzu izafasha ababyeyi ikubakwa ku bitaro bya Nemba hamwe n’inzu y’isuzumiro iteganywa kubakwa ku kigo nderabuzima cya Nemba.
JADF y’akarere ka Gakenke yasinyanye imihigo n’akarere ifite agaciro kangana na miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri na mirongo icyenda n’enye n’ibihumbi magana ane na makumyabiri na bine na magana atandatu na mirongo ine n’icyenda (2,294,424,649 Rfw).
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gukorera hamwe , kujya inama buri munsi kucyakorwa, kumvikano kuri buri kimwe, gutahiriza umugozi umwe muri range ngibi ibiri kugenda biteza igihugu cyacu byihhusa, dusabwe rwose kudacika integer kuko dufite ubuyobozi bwiza kandi bushyigikiyr abaturage babo