Gakenke: Isindwe rirateza amakimbirane mu ngo
Abantu bakunda kugaragara mu masaha y’amanywa mu tubari basinze ngo bari mu bateza amakimbirane mu miryango yo mu Karere ka Gakenke.
Hari abagabo n’abagore bakunda kugaragara mu tubari muri ayo masaha, ku buryo bijya kugera nimugoroba bamaze gusinda kandi bakabikora iminsi yose. Hari abaturage bibaza niba bene abo bantu bafite akazi kuko bitashoboka ko umuntu ufite akazi amara igihe kirekire mu kabari.

Abanywi nk’abo bagenda bagaragara mu tubari turi mu mirenge itandukanye y’Aarere ka Gakenke, ugasanga akenshi ari bo bateza amakimbirane mu miryango kuko bagera mu rugo bagatonganya abo bahasize, ari byo bikunze kuvamo amakimbirane.
Uwimana (izina twarihinduye) wo mu Murenge wa Gakenke, avuga ko afite umugabo wirirwa mu kabari agataha yasinze kuburyo iyo ageze mu rugo haba intonganya.
Ati “Nanjye ndamufite w’umusinzi. Agera mu rugo yenda kumpitana kubera gusinda. Yagera mu rugo ngo ni ngabure. Nti ‘Ese ndagabura ibyo wazanye?’ Ati ‘Ibyo uhaha ntubihahira mu rugo rwanjye? Cyangwa uzajye kubikorera kwa so.’ Usanga turi muri rwaserera, bigateza amakimbirane.”
Nkurikiyinka Pascal wo mu Murenge wa Gakenke, avuga ko hari abantu bazindurwa no kunywa ku buryo mu gitondo hari ababa batangiye gusogongera nubwo ubuyobozi bukoresha imbaraga mu kubirwanya.
Ati “Hari n’abazindukira hariya tuzigurishiriza. Basogongera mu museso nka saa kumi n’imwe, ariko ntabwo bikwiye kuko n’umuyobozi yarabarwanyije; nuko abantu nk’abo batabura, no kubafunga bagiye babafunga ariko bikanga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Bisengimana Janvier, avuga ko kwiyongera kw’abantu nk’abo biterwa n’uko uwo murenge uhuriramo abantu benshi.
Bisengimana avuga ko icyo bakora nk’ubuyobozi atari ugufunga utubari ahubwo ari ugushishikariza abaturage kureka gusinda kuko bisenya bikanamunga ubukungu bw’imiryango.
Ohereza igitekerezo
|
Dore ngo ndazibona nkagira inyota manyinya weeeeeeee
imana ibahe imigisha